Hari bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Mburamazi mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko batewe impungenge n’umusaza Habumugisha Kayitani, ukunze kuvuga ko azicana n’umuturage avuga ko yamunyaze isambuye ye.
Ni ibintu uyu musaza nawe yasubiriyemo Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo TV ubwo yageraga aho atuye ngo amubaze ibimuvugwaho, cyane ko atari ikintu cyo guhishirwa.
Intandaro y’ikibazo Muzehe Habumugisha avuga afitanye n’uwo mwarimu yaje ubwo mwarimu yaguraga akazu (inzu yise nto) ya murumuna we ubwo yari avuze za Kigali akaza kuharwarire bakagira ibyago agapfa.
Muzehe Habumugisha avuga ko uwo mwarimu yarengereye imbibi yaguze atwariramo n’ubutaka bwe none akaba asaba inzego ko zabakiranura hatabaye kubogama.
Habumugisha yavuze ko ikibazo afitanye n’uwo muntu ubuyobozi bukirebera, yabaregera ntibaze ngo babakiranure, akabashinja ko babimukorera kuko umurenganya amurusha ubushobozi.
Yagize ati: "Abayobozi ntibatuburanisha, bandika ibintu byo kurimanganya gusa ngo nuko ndi umukene, undi nuko ari umwarimu ufite amafaranga. Andusha amafaranga nyine, njye naravuze ngo ibi birananiranye ngiye kujya ku Itosho, ku Kibuye (ubu aha ni karongi), njye kubwira Umukuru w’Intara ikibazo cyanjye".
Ntabwo isambu yanjye yagenda ngo ihere tuticanye.
Yakomeje agira ati: "Ejo tutazicana, kuko ibyo kwicana birimo, ntabwo nakubeshya, njye naba bari gutera, ntabwo isambu yanjye yagenda ngo ihere tuticanye".
Iki kubanza nicyo Habumugisha avuga ko atazemera ko kigenda areba
Ibi kandi bivugwa n’uyu musaza Kayitani, byemezwa n’umuturanyi we witwa Nyirasengimana Patricie, agaragaza impungenge zituruka kuri aya magambo y’uyu musaza.
Yagize ati: "Ariya makimbirane njyewe mbona bazicana nukuri; kuko buri munsi iyo yasomye ku icupa aba ari kubyigamba, ndabona bizatinda n’ubundi akabirangiza.
Uyu mutaranyi wa Muzehe Kayitani abona hakwiye ko ubuyobozi bwakemura kino kibazo mu maguru mashya, bataricina, nkuko uyu musaza abyivugira.
Gusa hari abaturage bagaragaza ko ibi Habumugisha Kayitani aburana by’iyi sambu ko ari amahugu, bavuga ko iyi sambu bayigurishije nk’umuryango, nawe amafaranga ayigurishijweho akayabonaho.
Ibi kandi bigashimangirwa n’abarimo murumuna we. Agira ati: "Yarahari ubwe, yumvikana nk’umuryango, undi azakugura iyo sambu ye".
Sibomana Velonika, nawe ni undi muturanyi we, ndetse nawe akaba uwo mu muryango wa Kayitani, agaragaza ko iyi sambu yagurushjjwe, uyu musaza abizi, akanabigiramo uruhare nk’umwe mu bagize uyu muryango wabo.
Yagize ati: "Uriya murima wenda bamurengereye mu rubibi, uriya murima twarawugurishije, nanjye nayariyeho amafaranga kandi twese twarayagabanye nawe yayagabanyeho".
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi muri uno Murenge wa Murunda buvuga kuri kino kibazo, maze duhamagara kuri telefone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeanette, icyakora yatubwiye ko iki kibazo atakizi, gusa nk’ubuyobozi bugiye kugikurikirana.
Yagize ati: "Icyo kibazo ntabwo narisanzwe nkizi, icyo tugiye gukora ni ukibikurikirana, tukareba ko icyo kintu cyaba gihari, kuko niba abavandimwe be bemera ko bayigurishije birumvikana uwaguze afite uburenganzira kucyo yaguze nkuko n’ubundi urukiko rwabyemeje".
"Icyabaho wenda kwaba ari ugukurikirana Kayitani ugaragaza ko ashobora kuzagira ibikorwa bitari byiza kuri mugenzi we".
Yanditswe na Eulade Mahirwe





















