Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

NYAGATARE: Ubwiherero rusange bwubatswe hagati mu ngo z’abaturage

Tuesday 10 February 2026
    Yasomwe na

Ni hagati mu isantire ya Humure aho twasanze hari gutunganywa ikimoteri gishya bigaragara ko bimuraga icyari giteje akaga, abaturage mu kubabaza uko bakiriye kuba bari kwimura icyimoteri cyari gihari bagaragaje ko ahubwo aribwo ikibazo kivutse ngo kuko noneho banageretseho bakazana ubwiherero mu marembo y’inzu zabo ibyo bavuga ko bibangamiye imibereho yabo.

MUHOZA Amina yagize ati ‘’ Turabangamiwe bikomeye urabona iyi toyi iri mu muryango nubwo ntafite kirengera cyangwa se kivuganira nawe urabibona y’uko biteje ikibazo, noneho reba ikimoteri ubu nibamara kumena imyanda bizajya biza mu rugo iwange reb iyo kiri amashashi ava hariya akaza mu mbuga none reba kiri mu nzu rwagati ubuse nakora iki?’’


MUHOZA Amina wegerejwe ikimoteri ndetse n’ubwiherero.

Ni ikibazo abaturage bafuza ko bafashwa iki kimoteri ndetse n’ubu bwiherero birikubakwa aha byakimurwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abana babo.

Amina yakomeje agira ati ‘’ Ejo bundi baba bazanye ikimoteri ubu byatumyeinzu yange nyishyira ku isoko kuko nararebye nsanga sinzaturana n’ubwiherero ndetse n’ikimoteri ubu inzu namaze kuyishyira ku isoko kuko nasanze ntabishobora.’’

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyagatare bwana Henry Kakooza avuga ko kuri iki kibazo hagiye kwigwa ku buryo iki kimoteri cyacukuwe ndetse n’ubu bwiherero bugashimangira ko ari abaturage ubwabo bacukuye icyo kimoteri.


Ikimoteri n’ubwiherero rusange byubatswe mu marembo y’inzu z’abaturage.

Yagize ati ‘’ kuri iki kibazo abaturage bicukuriye ubwabo turaza kureba nidusanga biteje ikibazo aho bagicukuye twafata icyemezo gikwiriye, ubwiherero bwo bushobora kuba kumarembo ariko ntakibazo bwateza’’

Iki kibazo abaturage bavuga ko bagaragaje impungenge bafitiye ubu bwiherero zo guturana n’ubu bwiherero gusa bizezwa ko ari ikindi gikorwa kibazaniwe kizabafasha kwiteza imbere.

HAKIZIMANA Fisto.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru