Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ababyeyi basabwe kwita gutahura ibimenyetso by’indwara z’umutima ku bana

Monday 2 October 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Abaganga b’indwara z’umutima mu Rwanda bongeye gusaba ababyeyi kwirinda gusuzugura ikimenyetso cyose babonye kidasanzwe ku buzima bw’umwana muto kuko hari indwara nyinshi zifata abana zifitanye isano n’indwara z’umutima.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuganga w’Indwara z’abana akaba anavura indwara z’Umutima mu Rwanda, Prof. Joseph Mucumbitsi, akaba anayoboye umuryango urwanya indwara z’umutima n’ishyirahamwe ry’imiryango irwanya indwara zitandura "NCDs Alliance’ mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Prof. Mucumbitsi avuga ko indwara z’umutima ziri mu zica abantu benshi ku Isi, aho Miliyoni 20 z’abantu bicwa nazo ku mwaka Kandi no mu Rwanda ikaba iza ku mwanya wa mbere igakurikirwa na Kanseri n’izindi zikomeye nka Diyabete.

Akomeza avuga ko ikibazo kiri mu bantu benshi baza kwivuza izo ndwara baza zaratinze, yaba abakuru ariko n’abana bato bazivukana ababyeyi ntibagire amakenga ngo bihutire kwa muganga kwisuzumisha hakiri kare.

Ati: "Twebwe nk’abaganga ikibazo dufite ni uko abantu baza bafite indwara z’umutima zikeneye kuvurwa baza baratinze, baba abana batoya bazivukana, baba abana barwara Valves (utwugi) zo mu mutima cyangwa abantu bageze mu busore barwaye gapfura kera ari abana batabizi, bakabana nabyo akazaza akeneye kubagwa cyangwa igihe cyararengeranye, umuvuduko mwinshi w’amaraso cyangwa ukaza ari uko wagize Strock (kuziba kw’imitsi y’ubwonko) waviriye amaraso mu mutwe; ibyo byose no ubumenyi buto."

Akomeza aha ubutumwa bwihariye ku babyeti. Ati: "Iyaba umuntu yakurikizaga ibimenyetso bisanzwe; ikimenyetso cya mbere cy’umwana wavukanye uburwayi bw’umutima ni uguhumeka nabi no kudakura.

Umwana wese utongera ibiro ababyeyi bagombye kwibaza; mu kigo nderabuzima babibonye byakagoombye kuba mu bintu batekereza."

Prof. Mucumbitsi avuga ko hari indwara ababyeyi bahora bavuza abana zikagaruka ntibatekereze ko zagira inkurikizi mbi z’indwara z’umutima ku mwana.

Ati: "Gapfura, Angine, rwose usanga mu giturage baratsira n’umuravumba; icyo kintu nimudufashe tugice, ntabwo bishoboka. Nyabwo umuravumba ushobora gukiza angine, iroroha gatoya bugacya ikagaruka, iyo ubigize kenshi niko ugira umuriro mwinshi noneho n’imyanga y’umutima bita Valves ikononekara, kandi ntabwo uhita ubibona, birikiza ahubwo ugatangira ukabibana imyama na myaka, umutima ukagenda ubyimba. Ni babandi navuze batugeraho ngo bababage basimbure za valves kuko zononekaye cyanze, kandi baje batinze."

Prof. Mucumbitsi agira inama ababyeyi kureka ibyo bakamenya ko kwa muganga hose imiti ya gapfura ihari, ari peneceline (antibiotiques) kandi zihendutse cyane ukazinywa neza.

Twegereye Umuforomo ukora ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH), Mwamikazi Christiance, akaba n’umwe mu bakora mu mushinga Team Heart ukurikirana abamaze kubagwa umutima uko bitwararika, avuga ko indwara y’umutima ikunze kugaragara kuri benshi mu baza kuvurwa ari iy’abafite utwugi tw’umutima tuba twarangiritse bitewe na gapfura umuntu yagize akiri muto ntivurwe ngo ikire neza.

Akomeza agira ati: "Uyu munsi ubukangurambaga dukora harimo n’ubwo kubuza abaturage gukoresha imiti ya kinyarwanda cyane igihe abana barwaye ibyo dukunda kwita angine, kubera yuko turiya dukoko dusigaramo, ukagira ngo umwana yakize ariko nitwo tujya kwangiza utwo twugi tw’umutima."

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC kivuga ko cyasanze abanyarwanda 16% bafite ibimenyetso by’indwara z’umutima zirimo umuvuduko w’amaraso kandi batabifataga nk’ibintu bakekaga ko hari aho bihuriye.

Akarere ka Bugesera ubwako gaherutse kupimwamo abantu batandukanye basanga 20% by’abapimwe bafite ibyo bimenyetso.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, hagati, ubwo yifatanyaga n’abaturage ayoboye bisuzumisha indwara zitandura zirimo n’umutima

Zimwe mu nama abaganga bagira abantu mu kwirinda ibyatera indwara z’umutima birimo kwirinda kurya umunyu mwinshi, kugabanya inzoga, byanarimba ukazivaho, kugabanya isukari nyinshi, ndetse abantu bakiyabira gukora siporo n’imyitozo ngororamubiri ariko kandi bakajya bibuka kwisuzumisha, nibura rimwe mu mwaka nk’uko mu Rwanda umuntu wese ufite guhera ku myaka 35 aba yemerewe kwisuzumisha indwara zitandura zose nibura inshuro imwe mu mwaka ku buntu.

Ubukangurambaga bwo kwisuzumisha indwara zitandura bwakozwe henshi mu gihugu

Indwara z’umutima ziri mu ndwara zikomeye zisigaye zivurirwa mu Rwanda

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru