Hari ubwoba ko umwuka mubi ushobora kongera gututumba hagati ya Ethiopia na Eritrea. Leta ya Ethiopia yasabye Eritrea, igihugu bahana imbibi, gukura ingabo zayo ivuga ko zinjiye mu butaka bwayo.
Ibi bikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia yoherereje mugenzi we wa Eritrea, aho yanashinje iki gihugu gukora ibikorwa by’“iterabwoba”, agishinja gufatanya mu ibanga n’inyeshyamba zo mu majyaruguru ya Ethiopia no kuziha intwaro.
Eritrea ntiragira icyo isubiza kuri ibyo birego, nubwo mbere yari yarahakanye ko abasirikare bayo baba bararenze umupaka w’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bifite amateka maremare y’amakimbirane yatangiye hafi imyaka mirongo itatu ishize, none hakaba hari impungenge ko ayo makimbirane ashobora kongera kuvamo intambara.
Hagati ya 1998 na 2000, Ethiopia na Eritrea byarwanye intambara ishingiye ku mipaka yahitanye abasaga ibihumbi 100.000, kandi n’amasezerano y’amahoro yasinywe nyuma yaho ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Icyakora umubano w’ibihugu byombi wigeze kongera kuba mwiza nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, ahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel kubera uruhare rukomeye yagize mu kugarura ubwiyunge hagati ya Ethiopia na Eritrea, harimo n’uruzinduko yagiriye mu murwa mukuru wa Eritrea, Asmara, mu 2018.
Nyuma yaho, ibi bihugu byanagize ubufatanye mu ntambara y’abenegihugu yabaye muri Ethiopia, aho Eritrea yashyigikiye ingabo za Leta mu kurwanya umutwe wa Tigray. Gusa uwo mubano ntiwatinze gukomera, kuko ibintu byaje kongera kuzamo agatotsi.
Chadadi Habimana


















