Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Abacanshuro b’Abarusiya ,mu rugamba rwo guhashya M23

Friday 6 January 2023
    Yasomwe na

Abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner binjiye byeruye mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aba bacanshuro ubusanzwe barwana aho bahawe ifaranga ritubutse, bagaragaye bidegembya mu Mujyi wa Goma bari kumwe n’ingabo za FARDC.

Amakuru avuga ko aba basirikare ba Wagner Group ari impano idasanzwe Congo yahawe n’igihugu cy’Uburusiya gicuditse na Tshisekedi.

Usibye Wagner Group, Uburusiya buherutse guha indege z’intambara Leta ya Congo n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo imbunda kabuhariwe zo kwirukana M23 no guhangana n’u Rwanda mu gihe byaba ngombwa.

Wagner Group ngo yahawe misiyo yo gufasha ingabo za Congo n’imitwe bafatanyije irimo FDLR, Mai Mai n’iyindi kwigarurira uduce twose M23 yafashe muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.

Umugaba mukuru w’ingabo za M23, Gen Sultan Emmanuel Makenga aherutse kuvuga ko abarwanyi ba Wagner bakorana na FARDC, bigaragaza ko guverinoma ya Congo idashaka amahoro.

Icyo gihe yabimenyesheje imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bidacana uwaka n’Uburusiya birimo Amerika n’Ubufaransa.

Hari ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza indwanyi yo muri Wagner yarasiwe mu mashyamba yo muri Congo, icyo gihe M23 yavuze ko uzayishozaho intambara wese izamukubita nta kubabarira.

Hagati aho, Abanyekongo benshi, bavuga ko barambiwe umubano n’ibihugu byo mu burengerazuba, bashinja kubateza akaga, bemeza ko Uburusiya aricyo gisubizo cy’ibibazo by’intambara zayogoje uburasirazuba bwa Congo.

Mu bihe bitandukanye Abanyekongo bagaragaye mu mihanda bafite ibyapa biriho amafoto ya Perezida Vladimir Putin basaba ko yabafasha kwivuna M23 n’u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru