Mu gihe hari ibiganiro bikomeje guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bibazo bafitanye, Perezida Tshisekedi ntarahwema gushinja u Rwanda gufasha M23.
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yeguye Telefone ahamagara i Kigali, avugana na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ni ikiganiro kirimo no gushishikariza u Rwanda “guhagarika ubufasha kuri M23”.
Gusa yabanje kumushimira inzira y’ibiganiro impande zombi zagize bya Nairobi, kandi amwizeza ko bizayanga umusaruro.
Bamaze kuganira, Blinken yasimbukiye ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati: "
“Nagiranye ikiganiro gishobora gutanga umusaruro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo gushimangira ko hacyenewe amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
“Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zirashishikariza u Rwanda gukurikiza ibyemeranyijweho i Luanda, birimo no guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23”.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yavuze ko mugenzi we w’Amerika yagiranye “ibiganiro byiza” na Kagame, ariko ko hakiriho “kudahuza mu kumva ikibazo”.
Akomeza agira ati: "Uburyo bw’amahanga butari bwo kandi burimo kuyoba bukomeje guhuhura ikibazo”.
Yavuze ko “umuti urambye” ucyeneye ko igisubizo gishakirwa ku bateza ikibazo.
Yavuze ibyo abona nk’ikibazo, ari byo “kudakora neza kwa leta ya DRC n’inzego zayo, n’ubufasha kuri FDLR” – umutwe witwaje intwaro w’Abanyarwanda ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo urwanya leta y’u Rwanda.
Biruta yanavuze ko ikibazo ari “ukwivanga guturutse hanze no gushyira igitugu ku muhate wo ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’umugabane [w’Afurika] hagamijwe gukingira ikibaba DRC ngo ntibazwe inshingano no gutuma ishirika ubwoba ntigire icyo ikora ku byemeranyijweho muri gahunda [ibiganiro] zikomeje.
“M23 ntikwiye kunganywa [guhuzwa] n’u Rwanda. Ntabwo [M23] ari ikibazo u Rwanda rugomba gucyemura.
“Impungenge ku mutekano w’u Rwanda zigomba gucyemurwa, kandi aho abandi bashobora kumva ko nta nshingano babifitemo, u Rwanda rwo rubifitemo inshingano kandi ruzakomeza kuyigira”.
Nyuma yaho, Ned Price, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, yasohoye itangazo ku kiganiro Blinken yagiranye na Kagame, avuga ko yasobanuye neza ko “ubufasha ubwo ari bwo bwose ku mitwe yitwaje intwaro itari iya leta muri DRC bugomba guhagarara, harimo n’ubufasha bw’u Rwanda kuri M23…”
Iryo tangazo rivuga ko Blinken yavuze ko ahangayikishijwe bikomeye n’ingaruka imirwano irimo kugira ku baturage b’abasivile b’Abanyecongo, barimo abishwe, abakomeretse n’abataye ingo zabo.



















