Hashize iminsi itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Gatulika, ’Catholic University of Rwanda’ bandikiye inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bayitakira ngo ibabarize Inama nkuru ya Kaminuza n’amashuri makuru (HEC), impamvu yabimye impamyabumenyi bakoreye, bakazimwa ku munota wa nyuma.
Ni ikibazo inteko rusange y’abadepite yashyize mu maboko komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko ngo icukumbure irebe ahaba hari ikibazo mu myaka igera ku 8 kimaze, gikorerwe ubuvugizi ku nzego bireba.
Mu isesengura ryakozwe basanze aba banyeshuri babarirwa muri 30 na Kaminuza yabo ari bo biteje iki kibazo biturutse kubwo gukora ibinyuranye n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.
Basanze abanyeshuri babandikiye barimwe impamyabumenyi kubera icyemezo cy’Inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru, HEC, yabujije Kaminuza Gatolika y’u Rwanda gutanga diporome ku banyeshuri babarirwa muri 30 Kaminuza yakiriye mu buryo bunyuranije n’amategeko, hari mu mwaka wa 2016.
Depite Muhakwa Valens yagize ati: “ Ikibazo gihari cyonyine ngo ni uko aba banyeshuri babona diporome zabo kandi inzira yo kugira ngo babone diporome iraharuye, nibo bagomba kuyinyuramo. Ntabwo rero ari Minisiteri izajya kubafata ngo mwari mwaragiye muri kaminuza mutujuje ibisabwa ngo ni muze mujye muri Bridjing."
Hon. Rubagumya Emma nawe ati: “Kuvuga ngo rero bibe inshingano ya MINEDUC kuzatanga ishusho (roadmap) y’uko icyo kibazo cyacyemutse njye numva atari no kudatanga isomo ku bashaka kubikora nkabo. Minisiteri nta ruhare ifite muri ibi byabaye."
Nk’ukwanzuro, abadepite basabye abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo basabwe kubahiriza.
Abanyeshuri bo bavugaga ko bize amasomo yose ateganyijwe, ariko abadepite basanze barinjiye muri Kaminuza batabikwiye.
Amakuru Umuseke ufite ngo ni uko 24 muri bo bemeye kuganirizwa ndetse bemera kuzuza ibisabwa ariko abandi bo biyemeza gukomeza gukurikirana ikibazo cyabo ndetse ko biteguye no kugana inkiko mu gihe Inteko Ishingamategeko itagira icyo ikora.
Kwihagararaho kw’aba banyeshuri byatumye mu biganiro komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza yariyemeje gufasha abo banyeshuri kuzuza ibisabwa kandi ikirengera ikiguzi cyose byatwara.


















