Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abadepite basabye ko hajyaho uburyo bwo gutanga pansiyo ku batarageza imyaka 60

Tuesday 11 August 2020
    Yasomwe na

Abadepite basanga hakwiye kubaho uburyo abantu batakaje akazi kubera impamvu zitandukanye zirimo amavugurura, guhagarikwa mu kazi n’izindi, bajya bahabwa pansiyo yabo kabone n’iyo baba batarageza imyaka iteganywa n’itegeko 60.

Babisabye ubwo kuri uyu wa Mbere bakomezaga gutora ingingo zigize umushinga w’itegeko rigena sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

Ingingo ya 85 y’iri tegeko, iteganya ko umukozi wa leta wujuje imyaka 65 y’amavuko afata ikiruhuko cy’izabukuru, iki gihe nibwo yemererwa guhabwa pansiyo ye. Icyakora umukozi wa leta wujuje nibura imyaka 60 y’amavuko ashobora gusaba umuyobozi ubifitiye ububasha kujya mu kiruhuko cy’izabukuru igihe cyateganyijwe kitaragera.

Abadepite bagendeye kuri iri tegeko ndetse n’iryo mu 2015 rya pansiyo, basanga abakozi batakaje akazi bishobora gutuma babaho mu bukene mu gihe bataruzuza nibura imyaka 60 isabwa ngo umuntu yemererwe guhabwa pansiyo.

Itegeko rya pansiyo rya 2015, riteganya ko mu byo uhabwa amafaranga ya pansiyo y’izabukuru agomba kuba yujuje harimo ‘kuba yujuje nibura imyaka cumi n’itanu (15) y’imisanzu mu bwiteganyirize’.

Abadepite bagaragaje ko igihe umuntu avuye ku kazi ku myaka 50, icyizere cyo kubona akandi kiba ari gito kuko ibigo biba bishaka abakiri bato mu gutanga akazi.

Depite Théogène Munyangeyo yavuze ko umukozi akwiye guhabwa pansiyo mu gihe yujuje imyaka isabwa mu gutanga imisanzu mu bwiteganyirize.

Ati “Ntabwo byumvikana uko umuntu wakoreye igihugu agatanga imisanzu ye y’ubwiteganyirize nko mu myaka 26, afite umuryango, hanyuma yabura akazi agejeje imyaka 56 ntabashe guhabwa pansiyo ye, kandi nta handi yakura imibereho”.

Yakomeje agira ati “Tugomba kureba uko ibi byabamo impinduka. Niba ari ngombwa, hakorwa inyigo yo kureba icyakorwa kugira ngo abiteganyiriza babashe guhabwa pansiyo yabo hakiri kare”.

Depite Deogratias Bizimana Minani yavuze ko hari abantu bakoreye leta ariko amasezerano yabo akarangira bataruzuza imyaka 60. Avuga ko aba usanga barwana no kubaho kandi bariteganyirije mu myaka 20 cyangwa 30.

Ati “Hakagombye kubaho uburyo bwo kubarengera kugira ngo babone pansiyo yabo byoroshye. Hari abahoze ari abakozi ba Leta batubwiye ngo tuzabakorere ubuvugizi kuri iki kibazo”.

Depite Nyirahirwa Veneranda yashimangiye ko hakenewe uburyo bwo kurengera umukozi watakaje akazi mbere yo kugera ku myaka yo kujya mu zabukuru iteganywa n’itegeko.

Ati “Nk’abagize inteko ishinga amategeko duhagarariye abanyarwanda, inshingano yacu ni ukureba ahari ibyuho mu mategeko tukabiziba”.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru