Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Rwanda rushobora kwakira abashaka ubuhunzi muri Amerika (USA)

Thursday 5 December 2024
    Yasomwe na

Nyuma yuko hari gushakwa uko Guverinoma y’u Rwanda n’iy’Ubwongereza baganira ku gusesa amasezerano yo kwakira abimukira bajyayo, ubu noneho hari gushakwa uko rwakakira abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA).

Amakuru aturuka kuri umwe mu bantu ba hafi ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America USA, Donald Trump aravuga ko namara kurahirira kwinjira mu biro azategura uko abashaka kwinjira muri America binyuranyije n’amategeko bazajya babanza kunyuzwa mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda.

Bimaze gusakara ko harimo n’u Rwanda, Leta y’u Rwanda yahise itangaza ko nta biganiro iragirana na Donald Trump ku bijyanye no kwakira abimukira baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa ishimangira ko yiteguye gukorana n’igihugu icyo aricyo cyose kizagaragaza ubushake mu gukemura iki kibazo cy’abimukira cyugarije Isi.

Mu Ugushyingo 2024 nibwo byatangajwe ko itsinda rya Perezida Trump uherutse gutororerwa kongera kuyobora Amerika, riri kwiga ku buryo bwo kohereza abimukira bari muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bihugu birimo u Rwanda.

Umwe mu bantu ba hafi ba Trump yagize ati “Trump yiyamamaje atanga isezerano ryo kwirukana abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yiteguye guhagarara ku ijambo rye.”

“Itsinda rye riri kureba kuri gahunda y’u Rwanda. Aratekereza ku kohereza abimukira binjiye binyuranyije n’amategeko mu Rwanda no mu bindi bihugu ku buryo bataguma ku butaka bwa Amerika.”

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye na The Telegraph, yavuze ko nta biganiro u Rwanda rwari rwagirana na Trump kuri iyi ngingo, gusa ashimangira ko rwiteguye gukorana n’uwo ariwe wese mu gukemura iki kibazo cy’abimukira.

Ati “Twiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’abimukira, mu gihe mu minsi, amezi cyangwa imyaka biri imbere twaba twinjiye mu bufatanye n’ikindi gihugu […] niba hari ubushake bw’ikindi gihugu bwo kuganira kuri ibi, tuzaba twiteguye kuganira, kugira ngo tureba ko bishobora gushyirwa mu bikorwa.

Agaruka ku buryo amasezerano nk’aya y’Ubwongereza n’u Rwanda yakubise igihwereye,
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo iyi gahunda itakunze u Rwanda rwari rwakoze ibyo rusabwa kandi rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu gukemura iki kibazo.

Ati “Twemera ko buri Gihugu gikwiriye gukemura iki kibazo cy’abimukira mu buryo buzabakumira ariko bakanafatwa nk’ibiremwamuntu hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga. Ntabwo twabwira ibindi bihugu uko bikwiriye guhanga n’ikibazo cy’abimukira.”

Yakomeje avuga ko “Twakoze ibyo twasabwaga ku ruhande rwacu kandi twiteguye gukomeza kubikora, ariko ibindi bihugu by’umwihariko iby’i Burayi bikwiriye kunganira, bigashaka igisubizo gikwiriye ku kibazo cy’abimukira hagamijwe kubakumira no kwakira abageze ku butaka bwabyo ndetse bikabinjiza muri sosiyete hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.”

Akenshi abashaka ubuhungiro baba bahunga ahazaza h’ibihugu bavukiyemo hadatanga icyizere ku benegihugu

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko kugeza ubu hatarafatwa icyemezo cy’icyo inzu zari zateguriwe aba bimukira mu Rwanda zizakoreshwa, gusa ashimangira ko zishobora no kwifashishwa mu kwakira abimukira bazoherezwa mu bufatanya u Rwanda rushobora kugirana n’ibindi bihugu.

Ati “Nituramuka twinjiye mu bufatanye n’ikindi gihugu tuzaganira ku mategeko n’amabwiriza y’ubwo bufatanye ndetse ibyo bishobora kurebwaho muri icyo gihe.”

Yavuze ko u Rwanda rutigeze rurakazwa no kwisubira k’u Bwongereza kuko gushingiye kuri politike y’imbere muri iki gihugu kandi rudashobora kuyivangamo.

Abashaka ubuhungiro muri America akenshi baba baturutse mu bihugu by’amajyepfo y’umuganane wa Amerika nka Mexique

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru