Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Abafite ubumuga bwo kutumva barasaba kwemererwa gutwara ibinyabiziga

Friday 30 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Habimana Bonaventure

Ihuriro ry’ Imiryango y’abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ivuga ko imibereho y’abafite ubumuga igeze ahashimishije binyuriye mu buvugizi bugenda bukorwa hagakurwaho zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu kugera ku burenganzira bwabo.

Gusa nubwo bimeze gutyo bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva bavuga ko bakibangamiwe cyane no kuba mu igazeti ya leta harimo ingingo ibaheza ku gutwara ibinyabiziga.

Babitangarije i Kigali mu biganiro byahuje inzego zitandukanye ziganjemo iz’imiryango y’abafite ubumuga na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kuri uyu wa 29 Nzeri 2022.

Ni ingingo ivuga ko mu gihe ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga iyo agize impamvu ituma atakaza ububasha bwo kumva yamburwa urwo ruhushya.

Nkaka Ezza ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva yaganiriye n’ikinyamakuru Mamaurwagasabo, agaragaza imbogamizi iri muri iryi tegeko.

Mu gahinda kenshi yagize ati: “Birambabaza iyo mbona mu igazeti ya leta harimo ingingo ivuga ngo abatumva ntibagomba gutwara ibinyabiziga. Ni ukuri njye nzi neza ko abafite ubwo bumuga babikora neza ndetse hari n’uwo nzi utwara ikinyabiziga ariko urumva abikora yihishahisha kuko ntabwo amategeko abimwemerera.

Nkaka yaboneyeho gusaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) kwita kuri icyo kintu.

Yagize ati: "Nyakubahwa DG (Umuyobozi Mukuru) muri MINALOC ndagusabye ukoreshe ububasha bwawe bwose utuvuganire mu nzego bireba."

Madame, Huss Monique, Umuyobozi Mukuru muri Ministere y’Ubutegetsi bw’Igihugu wagejejweho icyo cyifuzo yabwiye Mamaurwagasabo ko ari inshingano ze nk’umuyobozi gukorera ubuvugizi abaturage mu gihe ari ngombwa.

Yagize ati “Ibyibazo by’abantu bafite ubumuga iyo twahuriye mu nama ngari nk’iyi turabyakira tukabigeza ku nzego zibishinzwe. N’icy’uriya watugejejeho iriya mbogamizi nacyo nacyanditse kugira ngo nzakigeze ku bankuriye ndetse no mu zindi nzego kuko bisaba ubufatanye."

Guhera kuwa 19 Nzeri 2022 kugeza ku wa 23 Nzeri abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bizihije icyumweru mpuzamahanga cyabahariwe cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “TWUBAKE IMIRYANGO MIGARI KURI BOSE."

Muri icyo cyumwe bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ihezwa ry’abafite ubumuga mu miryango ndetse bashishikariza abantu kwiga ururimi rw’amarenga.

Imibare itangazwa n’impuzamiryango RNUD igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaga ibihumbi 70, muri bo ibihumbi 30 nibo bazi ururimi rw’amarenga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru