Thursday . 14 November 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 November » Musanze: Abakinnyi bafite ubumuga baremeye mugenzi wabo – read more
  • 13 November » Musanze: Ababyeyi banenze bagenzi babo bagurisha inyunganira mirire yagenewe abana – read more
  • 13 November » Nyamasheke: Umusirikare yarashe abaturage batanu arabica – read more
  • 13 November » Gitifu umaze iminsi rugeretse na Meya wa Rulindo yatawe muri yombi – read more
  • 12 November » Rutsiro: Yabujijwe no gusubira ku karere kubaza ingurane y’umutungo we – read more

Musanze: Ababyeyi banenze bagenzi babo bagurisha inyunganira mirire yagenewe abana

Wednesday 13 November 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Gataraga w’Akarere ka Musanze baranenga bagenzi babo bamara kubona inyunganira (Shisha kubondo) n’amata yagenewe kurwanya igwingira mu bana bakajya kubigurisha.

Aba baturage babigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi nigwingira mu bana kizamara icyumweru 1 hakorwa ubukangurambaga mu kwitabira ibigo mbonezamikurire mu bana.

Nzabara Alphonsi akuriye irerero(Team Leader) rya Rwizovu icyizere mu murenge wa Gataraga yagize ati "Ikibazo kiracyari imyumvire y’Ababyeyi, kuko hari igihe kuri poste de sante bategura gahunda yo gutanga shisha kubondo ariko ugasanga hari ababyeyi bamara kuyifata bakajya kuyigurisha bityo wa mwana akaguma mu mirire mibi, ababyeyi nibahindura imyumvire yo kumenya kwita ku bana igwingira rizacika burundu"

Uyu muturage yakomeje agira ati"Hari abitwaza ko bakennye nyamara siko bimeze hano muri uyu murenge wacu wa Gataraga ahubwo , Abo babyeyi bafata iyo fu bakajya kuyigurisha abandi bakayinywera batarayigenewe kandi bakagombye kuyitekera abana, ikigomba kubaho bakwiye guhindura imyumvire bakumvako kugwingira kw’abana ari igisebo ku muryango."

Itangishaka Bernard nawe n’umuturage yagize ati"Igikomeje gutiza umurindi Igwingira hano muri Gataraga bafata ifu bakayigurisha bakajya kuguramo ifu isanzwe y’Ibigori hari n’abayifata bakaiyigurisha bakajya kuguramo inzoga, Ikindi ubumenyi buke mu gutegura amafunguro bakumva ko kurwanya igwingira bisaba ibyamirenge, kandi hano tweza ibiribwa byinshi , ibirayi, imboga n’imbuto.twese dukwiye kujyanamo mu rugamba rwo kurwnaya igwingira mu bana."

Undi muturage witwa Nyiransababera Deliphine yagize ati" Ababyeyi bamwe ntibaramenya gahunda y’Ingo mbonezamikurire y’abato, nubwo ubu batangiye kugenda basobanuka bakava mu bujiji, hari ababyeyi batarumva indyo bakwiye kugaburira abana , bakirirwa mu nzoga batazi uko abana biriwe , kandi nyamara iyo leta iguhaye ifu nukugira ngo umwana akure neza atagwingiye natwe rero iyo tugize abo tumenya ko bakoze ayo makosa turabakebura."

Mategekeo Sofia ahagarariye Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta, ukorana na Never Again Rwanda, witwa Mukamira Community Base Organization (MCBO), ufasha abaturage n’abayobozi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kwesa imihigo , avuga ko bakomeje gufatanya na Musanze mu kurwanya igwingira mu bana ariko ngo abayobozi bakwiye kugura uruhare muri iyi gahunda bakayigira iyabo.

Ati"Icyambere kigomba gukorwa ni uruhare rw’abayobozi, Mu gukurikirana bakamenya ko iriya shisha kubondo yageze ku bana, kubera ko hari abatayigeza mu rugo bahita bayigurishiriza mu nzira ,kubera ko iriya shisha kubondo iba yaragenewe umwana, Ikindi tuzakomeza gukora ubukangurambaga cyane ku bagabo kuko akenshi nibo bazigurisha bakajya kunywa inzoga."

Emmanuel Ntacyumpenze ni umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato, yavuze ko bashyize imbaraga mu kurwanya aba babyeyi bagurisha ifu ya shisha kubondo.

Ati"Nibyo umurenge wa Gataraga uri inyuma mu gihugu mu kwitabira ibigo mbonezamikurire ariko biterwa n’imyumvire.Ubu twashyize imbaraga mu kurwanya iki kibazo, turimo gukorana n’inshuti z’Umuryango ngira ngo n’amabwiriza ya shisha kibondo yarahindutse, umubyeyi ufashwe arimo kugururisha iyi fu, cyagwa amata, tumenyesha inzego z’umutekano kugira ngo uwayiguze n’uwayigurishije bahanywe.

Umurenge wa Gataraga ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, ukaba umurenge ukoze kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ukorerwamo ubuhinzi n’ubworozi, kugeza ubu niwo murenge mu gihugu hose ugenda biguruntege mu kwitabira gahunda y’ibigo mbonezamikurire y’abana bato.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru