Abagize umuryango sevota (Solidarité pour l’Épanouissement des Veuves et des Orphelins visant le Travail et l’Autopromotion L’Association)”, W’abagore bafashwe kungufu n’abana bavutse muruko gufatwa , ndetse n’Abagabo babashatse nyuma yo gusambankwa, bo mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe, basuye igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda ndetse n’urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Bamwe mu bagize uyu muryango wa SEVOTA/ABATANGAMAHORO bavuga ko bumvaga amateka y’Intwari z’U Rwanda ariko bakagira amatsiko yo kureba aho bashyinguye, bityo bakarushasho gusobanukirwa n’amateka y’igihugu.
Aganira n’itangazamakuru, Muhawenimana Vestine umukozi ushinwe imibereho Mwiza mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe, avuga ko ari ubwa nbere ageze ku gicumbi cy’Intwari no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, yemeza ko bimwigishije byinshi atari yarasobanukiwe kandi ko na we agiye gukangurira abandi kuza gusura urwibutso.
Agira ati ”Kuri uyu munsi umuryango SEVOTA, baduteguriye kuza gusura igicumbi cy’intwari ndetse n’urwibutso kugira ngo turusheho gusobanukirwa amateka yaranze igihugu cyacu, cyane ko hari benshi mu banyamuryango, ari ubwa mbere bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi”.
Muhawenimana Vestine umukozi ushinwe imibereho Mwiza mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe
Muhoracyeye Fortune utuye mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe, ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ubwa mbere ageze ku gicumbi cy’Intwari no ku rwibutso rwa Gisozi, yemeza ko na we azagera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu.
Ati”Ni ubwa mbere njye hano ku gicumbi cy’Intari, mu by’ukuri ndi umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, mbashije kumenya amateka mpibereye kuko nsobanukiwe neza amateka ya Gisa Fred Rwigema ndetse n’Abana b’Inyange mbonye aho bashyinguye, ibyo nabyumvaga mu mateka gusa ariko ubu ndabyiboneye.”
Muhoracyeye Fortune umunyamuryango wa SEVOTA.
Mutsobekazi Philomene umuyobozi mukuru w’umuryango SEVOTA ku rwego rw’igihugu, avuga ko uyu muryango wita ku mfumbyi n’abafpakazi bo mu gihe cya Genocide ubwo ababyeyi cyangwa abana bafashwe ku ngufu bagaterwa inda muri Genoside, akaba ari yo mpamvu babazanye gusura urwibutso rwa Genoside ndetse n’igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda.
Ati ”nka SEVOTA twaje gusura igicumbi cy’Intwari ndetse n’urwibutso rwa Gisozi, kugira ngo turusheho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda, bityo turusheho kwibuka ariko tuniyubaka.”
Mutsobekazi Philomene umuyobozi mukuru w’umuryango SEVOTA mu Rwanda
SEVOTA (Solidarité pour l’Épanouissement des Veuves et des Orphelins visant le Travail et l’Autopromotion L’Association) ni umuryango washinzwe tariki ya 28 Ukuboza 1994, mu Karere ka Kamonyi, ushinzwe n’abapfakazi ba Jenoside bagera kuri 27, ukaba ugizwe n’abapfakazi hamwe n’abakobwa bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside bagaterwa inda.
Mutesi Scovia
Mama u Rwagasabo.rw























