Icyiciro cya 70 cya bamwe mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo bagera kuri 84 bahuguriwe i Mutobo mu karere ka Musanze basabwe kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse bakamaganira kure amacakubiri
Ibi babisabwe kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023 ubwo bahabwaga impamyabushobozi (Certificate) zibyo bigiye mu kigo cya Mutobo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, aho basabwe kuzabana neza n’abaturage bagiye gusanga hirya no hino.
Major Peter Kubwayo umwe mubatashye ku bushake yagize ati:"Nafashe icyemezo cyobgutaha kubera ko ubuzima bwo mu ishyamba bwari bumaze kundambira, kuri ubu ndashima leta y’u Rwanda ko yabashije kutwakira tukaba tumeze neza , dukwiye gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda tukirinda indorerwamo z’amoko yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
Undi witwa Ihogoza Marie Godance yagize ati:"Nari mfite ipeti rya Private, mbayeho nabo mu ishyamba, ariko murabona ko ubu dusa neza , batubwiraga ko umuntu ugeze mu Rwanda bamwica ko nta mahoro ariyo , ubu rero tugiye gufatanya n’abandi gukomeza kubaka Igihugu kandi ndasaba n’abandi nasizeyo gutaha bakarebabibyiza u Rwanda rumaze kugeraho."
Nyirahabineza Valérie umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari yasabye abasezerewe guharanira kubana neza n’abandi baturage basanze muri (Community) ndetse bagakoresha neza amahirwe igihugu cyabahaye.
Yagize ati: "Mujye mwibuka ijambo mwatubwiye mukigera aha, ati mufite ipfunwe, muzadusabire imbabazi Perezida wa Repubulika kandi mumbwire ko ubudasa n’ubuhanga ayoboranye u Rwanda tumaze kubyibonera, ubumwe n’ubudaheranwa n’inkingi ya mwamba y’Igihugu cyacu, icyo dushyize imbere nugusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, iyo bakiri mu mashyamba icyo babigisha n’amacakibiri twebwe rero icyo tubigisha n’ubumwe."
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Marie Solange Mukayisire wari waje ari umushyitsi mukuru muri uyu muhango nawe yabasabye ko bakwiye gukomeza kubana neza bakirinda amakimbirane mu miryango bagaharanira kwiteza imbere.
Yagize ati: "Mugiye kujya mu buzima bushya mutamenyereye mwari muheruka kera, hanyuma barasanga abandi bantu babamenyereze ariko namwe ntimuzatinda kumenyera, mugomba kuzajya mwiga amateka y’Igihugu ariko agatandukana nibyo mwabwiwe mu ishyamba, ndagira ngo mbabwire ko ubumwe aribwo butugejeje aha mukwiye kubusigasira, turabifuriza kubukomeraho mubujyane mu mitwe no mu mutima, ibyo mwigishojwe aha ngaha mubizirikane muzabikore neza."
Uyu muyobozi yakomeje asaba abasezerewe gukomeza gushimangira ubumwe ngo kubera ko nta bumwe Igihugu cyasubira ahantu hatari heza kandi yavuze ko abashyize hamwe Imana ibasanga.
Mu basezerewe barimo abagore n’abagabo bahoze ari abasirikari 55, ababakomoka ni 15, ndetse n’abandi b’abasivile bakoranga n’imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva ikigo cya Mutobo cyashingwa kimaze gukunyuramo abarenga ibihumbi 13, benshi muri bo bamaze kwiteza imbere n’imiryango yabo.
Major Peter Kubwayo watahutse avuye mu mashyamba ya Congo
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




















