Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo irimo FDLR bagera kuri 70 baherutse guhatahuka mu Rwanda baravuga ko ubuzima barimo butandukanye nubwo bari babayeho bagasaba bagenzi babo gutaha.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo, mu buhamya bwabo bavuze ko mbere bacibwaga intege zo gutaha mu rwavabyaye bazi ko nibagera mu Rwanda bazicwa ariko ngo ’siko bimeze’.
Umwe muri bo witwa Uwiduhaye Marie Chantal yagize ati: "Muri FDLR hari inyigisho zitubwira ko Leta y’u Rwanda ari umwanzi kuko twabaga mu gicengezi natwe tukabifata nk’ukuri ndetse bahoze batubwira ko nabatashye iyo bageze mu Rwanda nabo bajya babica akaba ari nayo mpamvu njye natinze gutaha kuko ntashye muri uyu mwaka."
Uwiduhaye akomeza avuga ko yasanze ibyo babwirwaga ari ibinyoma ndetse asaba bagenzi be yasize mu mashyamba gutaha mu Rwanda.
Undi mu batahutse muri 2019 witwa Col.Rtd Gatabazi Joseph akaba n’umwe bashinze umutwe wa FDLR hanyuma aza kwitandukanya nawo, avuga ko bakigera mu Rwanda bafashwe neza ndetse ngo barakataje mu bikorwa by’iterambere.
Ati: "Rwose turashima Guverinoma y’u Rwanda kuko badufashe neza ku buryo bushoboka ndetse n’abantu batari bafite aho kuba barahabonye, turashima Paul Kagame; ubu turajwe inshinga n’imishinga y’iterambere kandi bamwe ubu dufite akazi."
Col.Rtd Gatabazi Joseph
Umuyobozi wa komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie asaba abakiri mu mashamba ya Congo gutaha mu rwababyaye, bagafatanya n’abandi mu bikorwa byiza Igihugu gikomeje kugeraho.
Ati: "Baje barihebye cyane, gusa bageze mu Rwanda ikintu cya mbere bahawe ni ihumure, bigishwa amategeko igihu kigenderaho, twabigishije ukuntu bakwiye kubana n’abandi mu bijyanye na gahunda nziza y’imibereho myiza y’abaturage."
Uyu muyobozi akomeza agira ati: "Nibahumure bageze iwabo kandi bageze mu Rwanda, barabohowe kuko bakiri muri Congo babaga mu nkambi bafunze, baboshywe; abageze hano icyo nabasaba ni uko babwira abasigayeyo ko baza mu Rwanda bagafatanya mu kubaka Igihugu kandi twiteguye kubakira neza, murabona ko aba bishimye."
Muri iki kigo cya mutobo cyitwa Rwanda Demobilization Reintegration Commission (RDRC) giherereye mu karere ka Musanze cyashinzwe muri 2001, kuri ubu abamaze kunyuramo bahawe amasomo bagera ku bihumbu 12,679.
Benshi mu banyuze i Mutobo bakomeza bavuga ko bize imyuga ndetse ngo barayifashisha mu guteza imbere imiryango yabo kuko bakoresha iyo myuga ibaha amafaranga.























