Si rimwe cyangwa kabiri mu Rwanda humvikanye abakoze imirimo y’amaboko gahunda ya Vision Umurenge Program izwi nka VUP Umurenge SACCO, bataka ko amafaranga bakoreye atarabageraho cyane ko bakora mu byitwa Kenzene by’iminsi 15 (Quinzaine), rimwe na rimwe akabaeraho amezi yirenze.
Kuri ubu Ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’uturere LODA cyatangaje ko aba bagenerwabikorwa bagiye kujya baemberwa kuri telephone, amafaranga bakoreye cyangwa ayo bagenewe bitewe na gahunda zikubiye muri VUP akajya abageraho kuri telephone ngendanwa batiriwe batonda umurongo kuri za SACCO basanzwe bahemberwamo.
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine yinawagaga Claudine yabwiye Radio y’Igihugu ko ari mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza nk’uko abandi bakozi iyo babonye umushahara bahita babona ubutumwa kuri telephone.
Ati "Kubera ko za SACCO zitaragera muri gahunda y’ikoranabuhanga rihuza amashami ya banki (Automation), ntabwo barashobora guhita bamenyesha abagenerwabikorwa ba VUP ko icyo babonye kijyanye na VUP cyageze kuri konti zabo. Aha rero ni ukugira ngo nabo tubafashe kwihutisha.
Ntabwo ari ukuvuga ko bazaba bavuye muri SACCO kuko no guhemberwa muri SACCO bifite icyo bibafasha cyane cyane mu kugira ngo bizigamire, no mu zindi serivisi SACCO ishobora gutanga nk’inguzanyo."
Akomeza agira ati " Iyo amafaranga avuye muri LODA ajya mu karere akagera muri SACCO, iyo agezeyo umugenerwabikorwa ayashyirirwa kuri telephone ye cyangwa se akaguma kuri SACCO, biterwa n’icyo yayashyizemo.
Niba ahisemo ngo uku kwezi ndifuza guhemberwa kuri SACCO agumayo, niba ahisemo kuyabona kuri telephone ahita ayabona kuri iyo mobile money. Ni serivisi zubatse mu rwego rwo koroshya serivisi ku baturage."
Nyirawagaga akomeza avuga ko igerageza kuri iyi gahunda yo guhemberwa kuri telephone ryatangiye gukorwa, mu karere ka Kicukiro, binyuze muri sosiyete z’itumanaho zikorera mu Rwanda.
Hazakurikiraho utundi turere icyenda nyuma bayigeze mu tundi turere twose.
Aho byageragejwe, iyo LODA ihembye abakoze VUP amafaranga anyura kuri SACCO hanyuma nayo igakorana na sosiyete z’itumanaho bakabona ubutumwa ko amafaranga yabagezeho bakaba bayakuraho byoroshye.
Ibiganiro birakomeje byo kuzafasha n’abadafite telephone kugira ngo bazahabwe simukadi zo kujya bayaboneraho nk’abandi mu gihe bashimye guhemberwa kuri telephone.
Abagenerwabikorwa bahabwa amafaranga muri gahunda zo kwita ku batishoboye bari mu byiciro bitandukanye bitewe na serivisi barimo.
Hari abari muri serivisi y’inkunga y’ingoboka, ni ibihumbi 119 bari mu ngo zingana gutyo nazo, hakaba abarenga ibihumbi 57 bakora imirimo yoroheje, hakaba abandi ibihumbi 151 bakora indi mirimo yisumbuye hakaba n’abandi ibihumbi 104 ibyo kurya bifasha kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Abo bose baragera mu ngo ibihumbi 432 mu gihugu hose.

















