Mu banyeshuri 202,999 batangiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose, abagera kur 569 ni abafite ubumuga bwo mu buryo butandukanye mu gihe abafite ubumuga bazakora no mu bindi byiciro by’amashuri ari 1203.
Ni ibizamini bya Leta byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2024 bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/24.
Ku rwunge rw’amashuri rwa GS Gisozi mu Murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo hatangirijwe ibyo bizamini ku rwego rw’igihugu, hakoreye abanyeshuri 465 barimo abahungu 239 n’abakobwa 226.
Minisiteri y’Uburezi Dr Gaspar Twagirayezu ubwo yari amaze gutangiza ibizamini bisoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza, yavuze ko biteze intsinzi cyane kuko abana bize mu bihe byiza bitandukanye n’uko mu myaka ishize byari bimeze.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: "Ntawashidikanya ko batazatsinda cyane ugereranyije na mbere mu gihe cya Covid-19."
Minisitiri Dr Twagirayezu kandi yasabye ababyeyi n’abanyeshuri gukomeza kwita ku nshingano zabo ndetse anatangaza ko abafite ubumuga bafashijwe ku buryo ntambogamizi bahura nazo igihe bari gukora ibizamini.
Agira ati" Ababyeyi bagomba gukomeza kuba hafi y’abana, bakabaha umwanya wo kuruhuka neza, bakirinda kubakoresha imirimo mu gitondo kugirango badakererwa naho abafite ubumuga barazirikanwe bahawe ubufasha ndetse kandi tuzakomeza kubakurikirana ku bufasha bakeneye cyane ko ibyo byose byasuzumwe mbere."
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri w’Uburezi batangiza ibizamini ku rwego rw’igihugu.
Mu bakoze bo mu mashuri abanza uko ari 202,999 harimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810.
Ibi bizamini birakorerwa kuri site 1,118 ziri hirya no hino mu gihugu, bikazagenzurwa n’abarimu 12,302 naho abanyeshuri bari gukora ibizamini bafite ubumuga bangana na 1203.
Urwego rw’igihugu rushinzwe gutegura ibizamini, NESA, ruvuga ko kuri iyi nshuro abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoreye ibizami ku bigo bifite umwarimu wahuguwe ku rurimi rw’amarenga kugira ngo abafashe mu gihe bagira ikibazo runaka.
Aka gakoresho gafasha utumwa kumva





















