Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba Ferwafa yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022, umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Muhire yasabiwe kwirukanwa ubwo Perezida wa FERWAFA Olivier Nizeyimana yemezaga ko batunguwe n’amasezerano yagiranye n’uruganda rwa Masita batabizi.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Nizeyimana Mugabo Olivier, mu buryo bweruye yemeje ko nabo batunguwe no kumenya ko hari amasezerano FERWAFA yasinyanye n’uruganda rukora ibikoresho bya siporo rwa Masita, rukorera mu Buholandi .
Hari hashyize iminsi mu itangazamakuru humvikana amajwi avuga ko uruganda rwa Masita rwareze FERWAFA kubera kutubahiriza amasezerano yasinyanye n’umunyamabanga wayo, Muhire Henry kuva tariki ya 1 Mata 2022, ku buryo ndetse iri shyirahanwe rishobora kuzariha amafaranga menshi mu rwego rwo kubahiriza amasezerano.
Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Olivier yabwiye abanyamuryango bitabiriye iyi nteko rusange ko urwego ayobora na bo batunguwe no kumva ko ayo masezerano yasinywe nawe ubwe atabizi.
Yagize ati "Twatanze uburenganzira bwo kujya gusura uruganda rwa Masita, habayeho ikibazo cyo gusinya amasezerano yasinywe, natwe byaradutunguye,
kandi byabaye hari gahunda yo gushaka uruganda rukorana na FERWAFA ariko twumva ko bamaze gusinya amasezerano."
Perezida wa Ferwafa akomeza agira ati"turimo gukorana n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri ya Siporo kugira ngo harebwe uko byakemuka."
Bamwe mu banyamuryango bagaragaje ko niba koko ibyo byarabayeyeho hakwiye gusezererwa ababikoze ndetse bagafatirwa ibihano bikarishye, ku rundi ruhande bagaragaje ko byahabwa umwanya niba bigikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Haribazwa impamvu imikoranire muri Ferwafa itameze neza , Kuko buri umwe akora ikintu atagishije inama mu genzi we ahubwo hakabamo kuvuguruzanya.















