Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abana 23 b’Ingagi bagiye guhabwa amazina bavuka mu miryango itandukanye

Tuesday 29 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ku nshuro ya 19 abana 23 b’Ingagi bavutse ku babyeyi batandukanye mu miryango itandukanye bagiye kwitwa amazina aho abaturutse imihanda yose y’Isi bazitabira uyu muhango aho usanzwe ubera mu kinigi mu karere ka Musanze.

Kwita Izina’ ni umuhango umaze imyaka 19 ukorwa hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu misozi miremire na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye imiryango irenga 22

Ingagi ifitanye isano n’abantu ku rwego rwa ADN kuko bigiye kugira 98% z’isano zifitanye n’abantu Kubera iyo isano usanga hari ibyo ijya guhuza n’abantu, twavuga nko guhaka, kuko zihaka amezi 9 nk’abantu gusa ntabwo ibyara indahekana kuko kugira ngo ikurikize akana kayo bisaba imyaka ine cyangwa itanu.

Ingagi zisigaye hake ku Isi ariyo mpamvu leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kuzitaho no kuzibungabunga mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano wazo bitandukanye na mbere mu myaka yatambutse aho zabuzwaga amahoro ndetse zimwe zikicwa ariko ubu zuratuje kandi zuratekanye.

Igihugu cy’u Rwanda gifite intego ko mu mwaka utaha w wa 2024 inyungu ikomoka mu bukerarugendo izaba igeze kuri miliyoni $800 zivuye kuri miliyoni $404 yinjiye mu 2017 ubwo uyu muhango wo Kwita Izina watangiraga.

Ingagi zimaze gutuma u Rwanda ku ikarita y’Isi rumenyekana bitewe nuko hari abanyacyubahiro bakomeye bagiye baza gusura Ingagi by’umwihariko ibyamamare bizwi cyane Ku Isi arinako basiga amadovise mu Rwanda byose bishingiye ku Ngagi ahanini.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yerekana ko u Rwanda rwinjije miliyoni 247$ mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, yiyongereyeho 56% ugereranije na miliyoni 158& rwinjije n’ubundi mu gihe kingana n’amezi atandatu wa 2022.

Madamu Clare Akamanzi umuyoboziwa RDB , yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rukomeje Kwishimira ibyagezweho cyane bishingiye ku Bukerarugendo.

Yagize ati:"Twishimiye gusubira i Kinigi uyu mwaka mu birori byo Kwita izina ingagi ku nshuro ya 19; Uyu mwaka kandi twishimiye ibyagezweho mu bikorwa by’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, cyane cyane ingagi nziza zo mu misozi, mu mwaka ushize, ubukerarugendo bw’ingagi mu Rwanda nicyo gice cyitwaye neza kandi imibare yerekana ko mu mwaka utaha biteganijwe ko izatumbagira ikarushaho kandi ikatugeza ku ntego z’igihugu cyacu."

Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uzaba tariki ya 1Nzeri 2023 aho biteganijwe ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame azitabira uyu muhango .

Kugeza ubu u Rwanda rufite ingagi zo mu misozi miremire zibarirwa mu 1060 zibarizwa mu miryango twavuga nka Muhoza, Kwitonda , Sabyibyo, Muhabura, Hirwa, Susa, Amahoro, Igisha ...etc.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru