Urubyiruko rwafashijwe kwiga na Imbuto foundation rwishyize hamwe rutegura ibikorwa byo gufasha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye harimo no kuruha ubutumwa rubicishije mu bishushanyo.
Uru rubyiruko rwibumbiye mu muryango witwa Edified Generation Rwanda rwatangije iki gikorwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/5/2018.
Ni igikorwa bagitangirije mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama riherereye mu karere ka Kicukiro.
Valens Ntirenganya umuyobozi Edified Generation Rwanda avuga ko uyu mushinga bamuritse witwa together we can avuga ko ari umushinga wo kwigisha abanyeshuri binyuze mu bishushanyo bagacishamo ubutumwa butandukanye.
Avuga ko ibi bishushanyo birimo ubutumwa bazajya babicisha mu bigo by’amashuri’ ngo ubu butumwa bwabo bwibanda ku bumwe n’ubwiyunge ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge.
Ati :” ibishushanyo ahanini birimo ubutumwa bwibanda cyane ku bumwe n’ubwiyunge, kurwanya ibiyobyabwenge , kwirinda SIDA no gushishikariza abana uko bagomba kubana n’abandi birinda amakimbirane n’ivangura iryo ariryo ryose.”
Uyu muyonozi avuga ko ibi bishushanyo abana babigiramo uruhare kuko bo bashushanya hanyuma abana bakaza bakaba aribo bisigira amarange binatuma bagira amatsiko yo kumenya ikirimo imbere n’icyo bishatse kuvuga.
Abana nibo basiga amarangi mu gishushango uyu muryango uba washushanyije
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ushizwe imibereho myiza Bayingana Emmanuel ari nako iki kigo cy’isumbuye cya Kagarama giherereyemo yavuze ko ubu buryo bwo gutanga ubutumwa biciye mu bishushanyo ari bwiza kuko ari ubutumwa buhoraho kandi abana bahora bareba.
Ati :” burya amashusho avuga kurusha amagambo, ijambo urarivuga umuntu akaryibagirwa ariko iyo ari ishusho nka ririya mwabonye bituma umwana ahora abibona bituma ubwo butuma abuzirikana kuko ahora abubona umunsi ku wundi."
Yasabye urubyiruko kutabireba nk’ibishushanyo ahubwo ko babireba nk’ubutumwa kandi bakazirikana ibibukubiyemo birimo kwirinda ibiyobyabwenge kwimakaza amahoro n’urukundo n’ibindi.
Uyu mushinga watewe inkunga na ambasade y’Ubudage mu Rwanda, Amb. Dr Peter Woeste uhagarariye Ubudage mu Rwanda avuga ko bishimira gutera inkunga imishinga nk’iyi yigisha urubyiruko amahoro
Ati :” ntekereza ko ari ingezi gufasha abana b’igihugu mu mishanga nk’iyi kuko aba ni abana bavutse nyuma ya Jenoside nibo hazaza h’igihugu . Tugomba kubafasha tukanaganira n’uko bakomeza guhanga udushya nk’utu, aka niko kazi kacu gufasha ikintu cyatuma u Rwanda rugira ejo hazaza heza.”
Amb. Dr Peter Woeste uhagarariye igihugu cy’Ubudage mu Rwanda
Umuyobozi wa Edified Generation Rwanda avuga ko uyu mushinga biyemeje ko bazawugeza byibuze mu bigo 6 muri buri ntara ubu ngo bamaze kuwugeza mu bigo 5 byo mu mujyi wa Kigali gusa.

















