Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Abandi Banyarwanda bagera 314, batahutse bavuye muri DRC

Thursday 25 September 2025
    Yasomwe na

Kuwa Gatatu, Abanyarwanda bagera kuri 314, baratahuka bavuye muri DRC, bakaba baranyuze ku mupaka wa Grande Barrière mu Karere ka Rubavu.


Mukantwari Françoise, mu modoka mbere yokwerekezwa mu Nkambi ya Nyarushishi.

Ku mupaka wa Grande Barrière, uhuza Igihugu cy’u Rwanda na DRC, bakiriwe n’inzego zitandukanye harimo ubuyobozi mu Karere ka Rubavu, bwabahaye ikaze.

Maniraguha Ezira, ni umwe muri bano batahutse, avuga ko kutabona amakuru ahagije kandi y’ukuri yo mu Rwanda ari yo mpamvu yatumye adataha.

Yagize ati"Ntabwo baduhaga amakuru neza, batubwiraga ko utashye mu Rwanda ari umusore bahita bamwica, barazaga bakadukangurira ngo mu Rwanda ngo iyo ugiyeyo uri umugabo baragufata bakakwica cyangwa bakakujyana mu gisirikare, twigumira muri Congo gutyo".

Mukantwari Françoise, ni undi twaganiriye ari mu modoka mbere yuko berekeza mu Nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, agaragaza ko umutwe wa FDRL, wagiye ubabera inzitizi zo gutaha mu Rwanda.

Ati"Bacitse intege ariko baracyahari bakomeza bari kugenda, iyo ubarimo ntabwo bumva ko wataha, iyo wicaye hamwe nabo ntabwo wavuga ngo njye ndataha bakwemerera".

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, akaba yabahaye ikaze mu Rwanda, kandi ababwira ko bazafashwa mu gutangira ubuzima mu Rwanda.


Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper.

Yagize ati" Mwafashe icyemezo, ntimwikange mu Rwanda ni amahoro, twebwe tumaze igihe kinini tuziko hari Abanyarwanda bitwa impunzi mu bindi buhugu mu gihe politike y’u Rwanda yaciye ubuhunzi".

Yakomeje agira "Twebwe mu Rwanda, nta mpamvu yatuma Umunyarwanda aba impunzi isigaye mu gihugu cyacu, ntayo nta n’imwe".

Uyu muyobozi kandi kandi yaboneyeho no kubakangurira kubwira abandi Banyarwanda bahungiyeyo batarataha, nabo gutaha.

"Muzafate umwanya wanyu muhamagare abo mwasize inyuma, mubabwize ukuri, mubabwire muti, muri gukererwa, muri gukoresha umwanya wanyu nabi, kandi muri kudindiza iterambera ryanyu ni iry’abana banyu, mubabwira muti ni muze".

Aba Banyarwanda bagera kuri 314, batashye nyuma y’abandi bakomeje gutaha mu gihe cya vuba, nyuma yaho Ihuriro rya AFC/M23, rirwana n’ihuriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, rifashe ibice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Epfo ndetse no muri Kivu ya Ruguru, harimo n’imijyi ikomeye yo muri zo Ntara ya Bukavu na Goma, hanyuma bigaha uburyo bwo gutahuka ku bwinshi kuri izi mpunzi zigaragaza ko zavuye mu Rwanda, mu bihe bitandukanye.

Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru