Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwakiriye dosiye 82 z’abantu 87 bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cy’icyunamo.
Byatangajwe n’umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry mu Kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, avuga ko abo bantu bari mu madosiye 82, barimo n’umwaka w’imyaka 15.
Izo dosiye zakiriwe guhera ku itariki 7 Mata 2025 uko ari 82, harimo izirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’izifitanye isano nayo zingana na 76 mu gihe iz’ivangura ari esheshatu.
Yakomeje ati “Tugereranyije n’umwaka wa 2024 na 2025, umwaka ushize amadosiye yari 52, ubu twabonye 82, ingengabitekerezo n’ibyaha bifitanye isano nayo umwaka ushize yari 51 ubu ni 76, ay’ivangura no gukurura amacakubiri yari imwe ubu ni atandatu. Abaketswe umwaka ushize bari 53, ubu ni 87. Urumva ko hari ubwiyongere bwabayeho.”
Dr. Murangira yagaragaje ko kuba ibyo byaha byariyongereye mu cyumweru cy’Icyunamo bifitanye isano n’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Impamvu y’ubu bwiyongere irashingira cyane ku bifitanye isano n’ibiri kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuko twabonye aho imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu gukwirakwiza ayo magambo."
"Hari abagiye bakora ibi byaha bavuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa arimo ivangura usanga bashaka gusobanura cyangwa guha igisobanura kitari cyo ibibera muri RDC. Ugasanga abantu bagiye impaka kuri ibyo ariko muri ya magambo bavuga bari gushyiramo amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yongeyeho ati “Hari n’amagambo afitanye isano n’iyo ntambara ari gucishwa kuri za TikTok arimo guhakana Jenoside no kuyipfobya. Ni ukuvuga ngo ibiri kubera muri Congo hari ukuntu biri kugira ingaruka mbi ku mikorere y’ibyaha hano."
"Ugasanga umuntu arashyigikira ubwicanyi buri gukorerwayo abisanisha n’ibya hano, harimo imvugo zikurura amacakubiri, gupfobya Jenoside n’ingengabitekerezo ariko hari n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bari kuyicisha ku mbuga nkoranyambaga.”
Yatangaje ko muri ibyo byaha, icyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ari cyo kiri ku isonga kuko habonetsemo ibyaha 36, bingana na 45,6%, gupfobya Jenoside ni ibyaha 16 bingana na 20,3%, ingengabitekerezo ya Jenoside habonetse ibyaha 11 bingana na 13,9%, guhakana Jenoside biri kuri 11,9%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside (5,1%) n’icyaha cyo guha ishingiro Jenoside (3.8%).




















