Mu rugamba rwo kurandura virusi nshya ya HIV itera Sida, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko abantu badakwiye gukerensa iyi ndwara kuko imibare igaragaza ko abantu 9 bandura iki cyorezo mu gihe mu bantu 100 bapfa ku munsi 7 bahitanwa na Sida.
Yabitangarije mu karere ka Rubavu, kuri iki cyumweru tariki ya Mbere Ukuboza ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.
Dr Nsanzimana avuga ko buri munsi mu Rwanda havuka abana 1000, gusa abapfa bakaba ari abantu 100 ku munsi, muri bo bapfa abagera kuri 7 baba bazize SIDA.
Yagize ati: "Dufatanye twese turandure SIDA kuko abo bantu 7 gihitana buri munsi atari bakeya, birasaba uruhare rwa buri wese mu kurandura iki cyorezo."
Mu buhamya bw’umusore wamenye ko yanduye virus itera Sida akiri muto, yavuze ko yabanje kwiheba yumva ntakimushishikaje kuzafata imiti igabanya ubukana ariko agezeho yerekwa ko atari wenyine ufite iyo virusi kandi ufata neza imiti akomeza ubuzima nk’umuntu usanzwe abona gutangira imiti.
Afazali Jean Lèonce yakomeje ubuhamya bwe avuga ko nubwo yatangiye imiti ariko yayitangiranye n’urugamba rwo guhabwa akato mu banyeshuri bagenzi be, kugeza ubwo yahinduye ibigo inshuro 5 kuko bagenzi be byabaga ikibazo mu kigo bakimenya ko afite virusi itera Sida.
Ati:‘Inyigisho nahawe na Muganga zandemyemo icyizere ntangira gufata imiti igabanya Ubukana bwa Virusi itera SIDA.’
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu gukangurira urubyiruko kwirinda iki cyorezo, cyane ko mu bandura abenshi ari abakiri mu rubyiruko.
Ikigo cy’igihugu cy’umuzima, Umuyobozi wacyo Prof Muvunyi yavuze ko bagiye gutangiza ubukangurambaga bw’amezi 6 bwo kwegera abaturage hirya no hino mu gihugu, bagasobanurira abantu uko bakwiye gukangukira kurwanya iki cyorezo.
Samuel Mutungirehe