Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije na Tito Rutaremera n’umuryango we mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 amaze avutse.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku rubuga rwayo rwa X, byatangaje aya makuru, byandika bigira biti: "Kuri uyu mugoroba i Kigali, Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame, bifatanyije na Tito Rutaremera n’umuryango we mu kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 80 amaze avutse".
Uyu mukambwe w’inararibonye mu mateka y’u Rwanda, akaba anayoboye akanama k’Inararibonye z’igihugu, yagize uruhare runini mu mateka y’u Rwanda, aho ari umwe mu bamaze igihe kirekire muri politiki yarwo. Azwi cyane kubera uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse yagize n’umusanzu ukomeye nyuma na nyuma yaho kugeza n’ubu agihumeka.
Mu mirimo y’ubuyobozi Tito Rutaremara yakoze, harimo kuba umwe mu bari bagize Inteko y’Inzibacyuho hagati ya 1994 na 2000, umwanya yavuyemo ajya kuyobora Komisiyo yari ishinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko kuva mu 2000 kugera mu 2003 nkuko IGIHE cyabyanditse.
Yabaye kandi Umuvunyi Mukuru wa mbere mu mateka y’u Rwanda, umwanya yariho hagati ya 2003 na 2011. Muri izo nshingano, yagize uruhare rufatika mu gukangurira abaturage n’inzego z’ubuyobozi kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.
Mu 2011, Muzehe Rutaremara yabaye Umusenateri mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora Urwego rw’Inama Ngwishwanama mu 2019.
Rutaremara kandi azwiho kuba umunyabwenge w’imitekerereze n’inyigisho zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, akaba n’umwe mu bakunze kuvuga ku mateka n’imigambi RPF-Inkotanyi yagenderagaho mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.




















