Mu kagari ka Rugeshi mu Murenge wa Mukamira w’Akarere ka Nyabihu hari umwana w’umukobwa wafashwe n’uburwayi bwo gutonyoka umubiri wose kuva ubwo yari afite amezi atatu none ubu amaranye imyaka 10 ubwo burwayi.
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko ahora ajya Ku kigonderabuzima bakamuha Deburikari n’utunini tw’umuriro ngo azakira.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yagerega mu mudugudu wa Cyimikenke, mu murenge wa Mukamira aho yasanze uyu mwana yabonye akomeje kurembera mu rugo.
Nyirabizimana Suzana, ni umubyeyi w’uyu mwana yagize ati: "Nagize ikibazo cyo kurwaza umwana, afatwa n’ibiheri umubiri wose aratonyoka. Nagiye ku kigo nderabuzima cya Mukamira bakajya bampereza Deburikari, utunini tw’umuriro n’ibinini by’inzoka ngo azakira ariko umwana akomeje kundembana, arara ababara yishimagura, byarandenze."
Uyu mubyeyi yakomeje agira ati: "Barandangaranye cyane kubera ko iyo myaka yose uyu mwana wanjye amaze bakabaye barampaye transiferi nkajya no kumuvuza mu bindi bitaro. Ndasaba ubuyobozi ko bwamfasha nkavuza umwana kubera ko nta bushobozi mfite."
Uruhu rwe ruhora rutonyoka hagasiraga ibisebe
Ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu muryango nabo bemeza ko uyu mwana ababaye kandi ngo babona avuwe yakira.
Nyirasabimana yagize ati: "Uyu mwana arababaye cyane, arara arimo gutaka. Hari igihe nyina atubyutsa ngo tumuherekeze kwa Muganga arimo kuribwa cyane; uyu mwana yakabaye yarakize nuko yabuze abaganga bashoboye bamwitaho."
Nsabimana Amosi nawe n’umuturanyi yagize ati"Uyu mwana baramurangaranye cyane,Murabona ko umubiri wose washize kandi nyina ni rubanda rugufi ntabushozi kuko iyo agira ubushobozi aba yaragiye kumuvuza ku bindi bitaro byisumbuyeho, abagira neza bamufasha akavurwa agakira."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal yamereye Mamaurwagasabo TV ko bagiye gufasha uyu mwana akavurwa.
Yagize ati: "Umwana agomba kurengerwa, twamaze kubona nomero y’umubyeyi we turaza kumuhamagara, ndetse iyo birenze ubushobozi bw’ababyeyi leta natwe tugira icyo dukora kugira ngo ubuzima bw’umwana bugende neza. Turafatanya n’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, turashaka igisubizo mu buryo bushoboka bwose."
Uyu muryango mu bigaragara ntiwifashije, no kurya babanza kujya guca inshuro hirya no hino, bakaba ariho bahera basaba ubufasha.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




















