Abaturage bo mu mirenge ya Shingiro na Musanze bo mu karere ka Musanze bavuga imyato Perezida Kagame, bishimira ko yaborohereje mu buhahirane nyuma y’uko abubakiye ikiraro gihuza iyi mirenge yombi, cyuzuye gitwaye amafaranga asaga miliyoni 62 Frw.
Bamwe mu baturage baganiye na mamaurwagasabo.rw bemeza ko ubuhahirane bugiye kwiyongera ngo Kuko bagorwaga no kunyuza imyaka Kuri iki kiraro kubera ko kitari kijyanye n’igihe cyari cyarashaje.
Uwineza Marie Claire yagize ati"Twari dutewe impungenge n’iki kiraro kubera ko abana bajyaga ku ishuri tugasigara dufite imitima y’uko batari butahe amahoro, ariko ubu turishimye kandi turashimira Perezida wacu Paul Kagame ukomeje kutugeza ku iterambere, tuzagifata neza nk’uko babidusabye."
Undi muturage wo mu murenge wa shingiro nawe yagize ati" Twebwe dukora ubuhinzi ariko kugeza umusaruro ku isoko byari bitubereye imbogamizi ikomeye kubera iki kiraro, ikindi ntabwo byatworoheraga kwambuka uyu mugezi imvura yaguye, ababyeyi , abana kugwamo ndetse n’abantu bakuri, Ariko tubonye ikiraro cyiza , n’imodoka amagare yikoreye imyaka bizajya bihanyura ntakibazo."
Aba baturage bakomeza bavuga ko bazakomeza gufatanya n’akarere mu gusigasira iki kiraro gishya bubakiwe n’akarere ku bufatanye na Bridges to Prosperity.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse yasabye aba baturage kuzafata neza iki kiraro ndetse ngo nubwo bubakiwe iki kiraro harimo umuterankunga ngo ibindi bizubakwa n’abaturage nabo babigizemo uruhare.
Ati"Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye na Bridges to prosperity, ariko turashaka ko ibindi bisigaye bizubakwa ku bufatanye bw’abaturage, abafundi turabafite bahuguwe, iki kiraro kandi kije koroshya ubuhahirane hagati y’umurenge wa Shingiro na Musanze, Baburaga uko bambuka bagiye gufata umusaruro ariko ubu bigiye koroha, turasha abaturage kuzafata neza iki kiraro."
Visi Meya ushinzwe ubukungu yakomeje agira ati"Ubu abana bagiye kujya bajya kwiga bafite umutekano kubera mu minsi yashyize hari uwaguye muri Iki kiraro aza kwitaba Imana ,Hano hegeranye n’ibigo by’amashuri, ubu rero kije gukemura ibibazo byinshi."
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko muri iyi ngengo y’imari bateganya kubaka ibiraro mu mirenge itanu, ariyo Nkotsi, Rwaza, Muhoza, Kamonyi , Shingiro na Musanze, ngo byose bizatwara bizatwara ingengo y’imari ingana na Miliyoni 625.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje