Abafite aho bahuriye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore batibagiwe n’irikorerwa abagabo bavuga ko ntawari ukwiye guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ko uwarikorewe cyangwa uwamenye urikorerwa akwiye kwihutira gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe rigakumirwa ritaragira ingaruka zirenze izirimo no kuhasiga ubuzima.
Aba babitangarije mu kiganiro cy’ako kanya (live) bagiranye na television Mamaurwagasabo, kigaruka ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, hagamije guharanira impinduka no kurirwanya.
Kuva tariki ya 25 Ugushyingo 2024 u Rwanda rwatangiye iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa "16 days of End violence against women & girls", izarangira tariki ya 10 Ukuboza 2024.
MUHOZA Patience, ubarizwa mu muryango "Youth engagement, VSO, ukora ku burezi no ku buzima bw’imyororokere", yavuze ko akenshi urubyiruko ruhurira n’ihohoterwa mu bintu birimo n’imbuga nkoranyambaga (social media).
Yavuze ko nk’ushinzwe urubyiruko, harimo ihohoterwa bahurira naryo kuri i social media na interineti, aho bahurira n’amafoto yabo abatera isoni n’ibindi bitesha agaciro, n’ibindi bituma bagira depression (agahinda gakabije).
Yavuze kandi ko usanga hari n’irindi hohoterwa rikorerwa abana bo mu cyaro, aho usanga umwana w’umukobwa cyangwa umuhungu umubyeyi we amuhohoterwa mu kumufata ku ngufu, cyangwa bigakorwa n’abaturanyi nyuma ugasanga imiryango ishatse kubijyamo.
Ahandi usanga umwana w’umukobwa wabyariye iwabo ahozwa ku nkeke ahohoterwa, abandi ugasanga umwana wavukanye ubumuga, agahezwa, ntafatwe nk’abandi mu muryango.
Hari n’irindi hohoterwa ryo kubona serivisi urubyiruko rugomba kubona, aho nk’abo bana bakennye, bafite ubumuga, babyariye iwabo, bafte ubwandu bwa sida basa n’abahezwa ntibazibonere ku gihe cyangwa bagasiragizwa mu bundi buryo.
Muhoza yagize ati: "Guhohoterwa ni ikintu icyo aricyo cyose wimwa wakagombye kukibona, bitwaje ko uri igitsina runaka."
Rev. Pastor Thereza Mukamakuza Umunyamabanga nshingwabikorwa, ES, w’Urugaga rw’abagore nyafurika bize theologie, yabajijwe ubuhe buryo ihohoterwa abo basezeranya bafite, bigera naho umwe yica undi.
Yavuze ko nta munsi nk’abanyamadini baganira ngo wumve ko hagenda hazamo inyigiaho zo guhohoterana ku bagiye kurushinga.
Ati: "Iyo ni subject (ingingo) usanga tutabaganiriza cyane, rero birangira umuntu yishakiye inzira. Tugira wa muco wo kutavuga uwaduhohoteye, agakomeza apfundukiye kugeza umwe yishe undi."
Yagarutse ku mpamvu bitavugwa, ati: " Muri kamere y’amadini ni ukwigisha ibihari mu nyigisho gusa ntitubizane ngo tubihuze n’ubuzima bwa buri munsi turimo, duhora mu bya bibiliya gusa za nkuru zo hanze."
Ku kibazo cy’uko abahuye n’ihohoterwa borohereza ubutabera kubona ibimenyetso bifasha mu kuburana, Umunyamateheko, Me Nyembo Emeline yavuze ko hari abandi batinya kujya mu rukiko kuregera ihohoterwa batinya igitutu cya sosiyete.
Akomeza agira ati: "Guhohoterwa si ugufatwa ku ungufu gusa, no mu kazi. Hanyuma yatekereza ngo ninsubira mu rugo nkabibwira umugabo araza gutuma mpagarika akazi cyangwa umugabo agacyeka ko namaze no kubikora.
Ubu birashoboka ko ubu watanga ikirego wahohotewe ukaba wagirwa ibanga, ugahabwa kode utamenyekanye."
Me Nyembo yagiriye inama urubyiruko, ku bumva ko badashobora kubona akazi badahohotewe. Ati: "Hari abumva ko ntacyo babona biciye mu nzira nziza kandi birashoboka."
Umunyamakuru Scovia Mutesi wari uyoboye ikiganiro, yababije Me Nyembo niba ari abagabo babagana bavuga ko bagowe, bahohoterwa.
Me Ntembo yagize ati: "Ihohoterwa ku bagabo riri mu buryo bwinshi: Uko sosiyete imwereka ngo nurira uraba ubaye ikibwa. Hari aho usanga hari abagabo bahohoterwa n’abagore ku mafaranga binjiza, ugasanga umugore arashyira igitutu ku mugabo ugasanga wa mugabo ahora mu myenda."
Yakomeje avuga ko hari n’abakangisha abagabo amavideo kuko baryamanye, agashaka ngo amuhe amafaranga. Ati: "Uwo mugabo yahohotewe, kuko ntawafashwe ku ngufu; umugabo abura aho ahera ashaka uko yasobanurira umugore uko azishyura ayo mafaranga."
Mu bundi buryo hakorwamo ihohoterwa hari n’abakobwa aho usanga yaremeye ko umusore bakundana amufotora nyuma bagashwana bikaba ibibazo, akitwaza amafoto. Umunyamategeko akagaragaza ko naryo ni ihohoterwa kandi rifite ingaruka zitari nziza.
Uko ihohoterwa ryakumirwa
Ku ruhare rw’urubyiruko mu guhagarika ihohoterwa bakorerwa, Umuhoza Patience yavuze ko ’Ubundi ni ukuvuga’, kuko n’insanganyamatsiko dufite uyu mwaka ni ukugira icyo ukora ako kanya, ’niba ukorewe ihohoterwa bivuge. Abenshi atinya ko narega ababyeyi n’abandi bari bubimenye, agatinga ngo umubyeyi wawe waguhohoteye iyo umureze ahita akwirukana.’
Umuhoza akomeza agira ati: "Niba mugenzi wawe umenye ko yahohotewe mufashe akenshi ubivuge, kuko usanga kenshi akubwira ngo mbabarira wibivuga; igikomeye twakagombye gukora ni ukubivuga. Nyuma yo kubivuga turasaba ko nibura niba umwana w’urubyiruko akugannye ko yahohotewe wimugaya, wimwima amatwi ngo ubundi se wajyagayo gukora iki?"
Pasiteri Mukamakuza yavuze ko ubundi ku rusengero abahagana ariho bagombye kuba babona igisubizo bwa mbere, bakajya ku munyamategeko ibindi byanze.
Abajijwe niba kurega uwo bashakanye bitazafatwa nko kumena amabanga y’urugo, yavuze ko ubundi ku rusengero hagombye kuba hari ahantu yisanzurira kuvugira iryo hohoterwa.
Me Nyembo yageze ku basambanyijwe, abagiea inama yo kwihutira kuri RIN iri hafi cyangwa guhamagara 116 kugira ngo bakubwire aho ugana hafi; hari na Isange one stop center, kuko hari indwara no kwa muganga bashobora kuba bakumira. Niba hari imyenda yaguyeho Sperms (intanga ngabo), imyenda y’imbere, wiyimesa, bibike ubigeze ku babishinzwe hakiri kare uko byakabaye.
"Ku bahogoterwa mu magambo, mu kazi, bimenyeshe. Ubundi buri kigo kigomba kuba gifite policies (amahame yanditse) zibyamagana mu bakozi."
Ku bagore, Me Nyembo yavuze ko " Dufite ikibazo cy’abahohoterwa bagatinya kubivuga, ko bamuseka, aho kugira ngo baguseke ko wavuyemo ijisho, ko wiyahuhe, nibatinyuke babivuge, gana RIB. n’ababyifuza turahari nk’abanyamategeko."
"Guceke kwawe ntuba uri kwikunda ahubwo uba uri gutuma n’uri inyuma yawe ahohoterwa kuko uwabigukoreye abikotera n’undi."
Me Nyemo asanga nta mugabo wakabaye ari umuyobozi kandi ahohotera umugore we.
Ibindi wabisanga mu kiganiro: https://www.youtube.com/live/xWh7CZ7SaXs?si=fH4LpL6Wwxdzr2VN
Yanditswe na Samuel Mutungirehe



















