Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Bafite impungenge ko niba nta gikozwe ibiza byakongera kubahekura

Tuesday 26 November 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Rugerero na Rubavu, mu Karere ka Rubavu, bafite impungenge zuko ibiza byakongera kubahekura muri kino gihe k’imvura, nyuma yaho ubu hari amazi ari kwinjira mu mazu yabo, biturutse ko nta hantu habugenewe yayoborewe ngo areke kubangiriza.

Umwe muri bano baturage watubwiye ko yitwa Ndayisaba, utuye mu Mudugudu wa Ruhengeri, mu Kagari ka Basa, mu Murenge wa Rugerero, agaragaza ko kino kibazo gishobora gutuma hari n’inzu zisenyuka.

Yagize ati" inzu ifite fondasiyo ntoya, zasenyuka, urabona nkiyi yasenyutse. Uyu muhanda bawukora, bagashyiraho rigore, ku buryo aya mazi, atazongera kudusanga mu mazu".

Undi witwa Uwimana Jean Bosco, utuye mu Mudugudu wa Gahinga, mu Kagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero.

Yagize ati" Aya mazi rero ni uburyo bwuko imvura yiguye ari nyinshi, aha ngaha mu Mudugu wa Mukumya usanga ibizenga byaretse, ava muri Ruvumbu, aha duhana urubibi, n’Umurenge wa Rubavu, andi akava kuri aya mazu y’abaturage, akabura aho yamera kubera nta canolisation".

Yakomeje agira ati" Ubuyobozi, nuko twagira bakadufasha gukora umuhanda, tugasaba ko baduhereza,..kugira umuhanda ukorwe, noneho habemo canolisation, noneho bagaca rigore y’amazi, noneho rigore zigira aho zimena amazi, bakurikije uko imiyoboro iba imeze ya za rigore".

Uyu kandi we asanga aya mazi aba yaretse hafi y’ingo z’abaturage ashobora kuba intandaro yo gutera uburwayi nka Malaria.

Yakomeje agira ati" Ingaruka nuko amazi nkaya, aretse ahangaha, igihe iyo kigeze agiye gukamuka, ugasanga uyu mudugudu wagize Malaria, bitewe nuko, umwuka uzamuka ugasanga abaturage mu mazu kubera bya bizenga by’amazi, n’imibu, iba yaritse aho ngaho hafi".

Undi muturage witwa Maniriho Elie utuye mu Mudugudu wa Mukumya, mu Kagari Ka Basa, abona ko Umurenge wa Rugerero ndetse nuwa Rubavu, byakagombye kwishyira hamwe mu gushaka igisubizo cyiki kibazo.

Yagize ati" Ingaruka zaya mazi, ni ugusenyera abaturage batuye hano, kugirango iki kibazo gikemuke, nuko habaho impande zombi, mu Murenge wa Rubavu, nuwa Rugerero, bisaba imbaraga z’imirenge yombi, kugira, iki kibazo cyaya mazi gikemuke, habayeho rero ubwumvikane, habaho Umuganda wo gushaka aho berekeza aya mazi".

"Ikitarakozwe neza ni uguhuza k’Umurenge wa Rubavu nuwa Rugerero, hakabaho guca imiyobora igira aho yerekeza aya mazi".

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangarije Mama Urwagasabo ko kino kibazo, atarakizi, gusa ubu agiye kugikurikirana mu buryo bw’ihutirwa.

Yagize ati" Nakoherezayo ikipe vuba mu gitondo, igahita ipanga gahunda y’umuganda rusange, byabanangombwa tukagira,..tukagabana nk’abayobozi, tukagira uko tuhaha imbaraga zikomeye, kugirango bikemuke".

Uyu muyobozi yakomeje agira ati" N’imiganda idasanzwe tujya tuyipanga, nta nubwo dufite limite (umupaka) mu gukora imiganda, niyo twakora imiganda ibiri mu cyumweru, icyangombwa nuko haba hari ikibazo turi gukemura, assessment ( isuzuma) yakorwa niyo yatubwira icyo gukora.

Mu karere ka Rubavu ni kamwe mu twibasiwe n’ibiza muri Gicurasi umwaka ushize, aho nibura byahitanye abantu 19 binakura mu byabo abarenga 5000, ndetse byibasira n’imitungo y’abaturage n’ibikorwaremezo bitandukanye. Nyuma basuwe n’abayobozi bakuru b’igihugu kugera kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atanga umurongo w’uko bagomba gufashwa.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru