Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Perezida wa Sena yasabye kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kubura umutwe

Saturday 30 November 2024
    Yasomwe na

Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yasabye abaturage bo mu karere ka Musanze kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside, ikomeje kugaragara hirya no hino muri ako karere.

Ibi yabisabye abaturage nyuma y’igikorwa cy’Umuganda Rusange ku rwego rw’akarere ka Musanze cyabereye mu Murenge wa Gacaca ahatewe ibiti bigera ku bihumbi 8.000 kuri 10km.

Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier yavuze ko mu myaka yashyize Ingengabitekerezo yari yaganutse muri raporo bagiye bakira ariko ngo ntabwo byumvikana uburyo ibi bintu bidakumirwa. Yabishingiye ko mu Musanze hakomeje gukorwa ibikorwa bibi bigayitse byo guhohotera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati ati: "Hano imibare twari dufite mu myaka yashyize yagendaga igaragaza ko Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka umwaka ku wundi, ariko muri iyi minsi hariho ibikorwa bigayitse bifitanye isano n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, byo guhohotera Abarokotse Jenoside."

Hon. senateri Dr Kalinda yakomeje agira inama abaturage, ati: "Nyamuneka turi Abanyarwanda, Gahunda ya Ndi Umunyarwanda igomba kuducengera. Igihe cyo kwibona mu ndorerwamo z’amoko cyararangiye, Jenoside yarahagaritswe; tugomba kubana mu bumwe, tugomba kubaka igihugu cyacu, nta muntu numwe uzemererwa gukurura amacakubiri. Nitwebwe ubwacu dukwiye kubahiriza umutekano wa bagenzi bacu. Urajya kumva ngo mu karere runaka, mu kagari runaka bahohoteye uwarokotse Jenoside, amacakubiri nta mwanya agifite mu gihugu cyacu, tugomba kuyirinda."

Bamwe mu baturage baganiye na Mamaurwgasabo TV bavuze ko ubutumwa bahawe bagiye kubusakaza hose mu rwego two gukomeza guhangana n’abakomeje kongera guhembera Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Batanga urugero rw’iherutse kugaragara mu Murenge wa Nkotsi, aho mu minsi ishize hari Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabwiwe amagambo mabi yo kumutoteza.

Munyakaragwe Dominique yagize ati: "Ibyo Perezida was Sena adusabye natwe tugiye kubigeza ku baturage batari hano; twumvise ko Ingengabitekerezo ikomeje kugaragara, natwe twamaganye abo bantu bashaka kongera gukongeza urwango rwo gutoteza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Tugomba kumenya ko Ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu!"

Nsengimana Bonavanture yagize ati: "Twishimiye kuba abayobozi bacu baje kwifatanya natwe mu muganda.Ikijyanye n’Ingengabitekerezo ya Jenoside twari tuzi ko byacitse ariko birababaje kuba hari bamwe bakomeje ayo macakubiri; ntibikwiye rwose buri wese agomba kwibonamo mugenzi we ntavangura."

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice nawe yongeye kwibutsa abaturage ko gusigasira Ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda bigomba kuba inshingano ya buri wese.

Ati: "Ngira ngo mwagiye mubyumva, aho hari Ingengabitekerezo yagaragaye muri iyi ntara yacu, birababaje kuba hari abantu bakibona mu ndorerwamo z’amoko, twese dufatanyije tugomba kubirwanya, tugafatana urunana mu kubaka ubumwe bwacu. Ntabwo byatunanira gusigasira Ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, bigomba kuba inshingano ya buri wese."

Mu bindi aba baturage basabwe nukuzafata neza ibi biti byatewe mu masambu yabo, byiganjemo ibiti by’imbuto bizafasha kurwanya imirire mibi.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru