Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Impunzi ziri mu Rwanda zigiye kwivuriza kuri mituweli

Wednesday 27 November 2024
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko guhera muri Mutarama umwana utaha (2024), impunzi zose ziri ku butaka bw’u Rwanda zigiye kujya zivuza zikoresheje ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli bumenyerewe n’abanyarwanda badafite ubundi buryo bwo kwivuza.

Ni gahunda Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, ifite mu nshingano impunzi, ivuga ko ku ikubitiro yatangiye gushyirwa mu bikorwa, mu igerageza, aho impunzi ziba mu mujyi n’abanyeshuri b’impunzi biga bacumbikirwa bahabwa bivuriza kuri ubwo bwishingizi.

Byakomojweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024, mu biganiro Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bagiranye na MINEMA.

Ni mu gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye impunzi yashyiriweho umukono i Geneve mu Busuwisi, ku wa 28 Nyakanga 1951, u Rwanda rukayashyiraho umukono mu 1979.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano, u Rwanda rwihaye intego yo gufasha impunzi mu buryo bwo guhabwa uburenganzira, zikabona ubushobozi n’ibindi bikorwa bigamije gukemura ibibazo byazo birambye.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, Gen Maj (Rtd) Murasira Albert, yavuze ko icyo u Rwanda rukomeje gukora ari uguha ubufasha impunzi ariko bafashwa kwifasha na bo bagatera imbere.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, Gen Maj (Rtd) Murasira Albert, yavuze ko icyo u Rwanda rukomeje gukora ari uguha ubufasha impunzi ariko bafashwa kwifasha na bo bagatera imbere.

Yavuze ko bitarenze umwaka utaha bose bazashyirwa muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli busanzwe bukoreshwa n’abaturage b’u Rwanda.

Murasira yavuze ko iyo gahunda barimo kuyisuzuma ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), hagamijwe kureba amafaranga impunzi izajya yishyura buri mwaka.

Yagize ati: “Impunzi ziba mu mijyi zose ziba muri Mituweli ariko n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ribibafashamo, ariko bishobotse mu mwaka utaha kuri gahunda, impunzi zose zigomba kujya zifuriza kuri Mituweli.”

Yongeyeho ko guha mituweli impunzi ari muri gahunda yo kubafasha kwivuza aho bagiye hose, ariko no gukemura ibibazo bya bamwe mu Banyarwanda baturiye inkambi z’impunzi, banga gutanga mituweli bavuga ko bazivuriza ku buntu aho izo mpunzi zivuriza.

Ati: “Cyane cyane n’aho baba [impunzi] basanzwe bivuriza mu nkambi bavurirwa ku buntu ugasanga n’Abanyarwanda iyo bagiyeyo na bo babavura, na bo hari igihe badatanga mituweli bavuga ko baturanye n’inkambi bazakomeza kwivuza.”

MINEMA ivuga ko ibitaro n’ibigo nderabuzima byose byakira impunzi bizashyirwamo serivisi z’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko 91% by’impunzi banditse mu bitabo by’irangamimerere (bafite ikarita ndangampunzi.)

Kwandika abana b’impunzi bavukiye mu bitaro bigeze kuri 96%, mu gihe abari munsi y’imyaka itanu bamaze kwandikwa bari 96%.

Ku bijyanye n’imibereho y’impunzi ubu abakoresha Gazi ni 64% mu mirimo yabo ya buri munsi.

Mu rwego rw’uburezi 100% by’abana bose bariga, muri gahunda y’uburezi bw’u Rwanda.

Hubatswe ibyumba by’amashuri byagenewe impunzi 878, hubakwa ubwiherero 786, harimo ubwubatswe na Guverinoma y’u Rwanda 386 n’ubwubatswe na HCR bugera kuri 400.

Kugeza ubu hari abarimu bigisha impunzi 517, harimo 448 bahembwa na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi 68 bahembwa na HCR.

Hubatswe inzu zagenewe ikoranabuhanga (ICT Center) 6.

Isoko: Imvaho nshya

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru