Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu murenge wa Shingiro bavuga ko hari bagenzi babo bagitinya kugaragaza ihohoterwa bakorerwa mu muryango, banga kwiha rubanda.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Shingiro, ahatangirijwe Ubukangurambaga bw’Iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, mu nsanganyamatsiko igira iti "Umuryango uzira Ihohotera".
Uwamariya Claudine ni umwe mu batanga ubwo buhamya ku guhishira ihohoterwa ribera mu ngo.
Yagize ati: "Ntitwavuga ko ihohoterwa ryacitse mu muryango, kubera ko hari abagihohoterwa bagatsimbarara kuri ya myumvire yo kuvuga ngo tutiteza rubanda. Umugabo aragukubita rwose akabyuka agusaba imbabazi kugira ngo utamujyana mu buyobozi."
Undi muturage Nyiransabimana Séraphine yagize ati: "Ubu natandukanye n’umugabo kubera ko yagize ibibazo byo mu mutwe, yageraga mu nzu ibintu byose akamena, akagurisha agatungo ko mu rugo, ubu nagiye gukodesha n’abana kubera ko umugabo yazaga akampoza ku nkeke bitewe nuko yasaga nk’uwataye umutwe; byagize n’ingaruka ku bana banjye ubu nabo barahamutse. Twataye urugo tujya gukodesha."
Mu butumwa bw’Umuryango Mpuzamahanga uharanira ubutabera, uburinganire no kurandura ubukene, ActionAid , bwatanze na Paul Ndagijimana wari uyihagarariye muri icyo gukorwa, yabuze ko nta muntu ukwiye guceceka ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Ati: "Igihugu cyacu cy’u Rwanda cyateye intambwe ishimishije mu rwego rwo kuzamura uburinganire, guteza imbere abagore no kwimakaza ubutabera, ariko urugendo ntirurarangira; tugomba kuvana mu muryango umuco wo guceceka, gushyigikira umubano mwiza no kongera ubushobozi bwo gusobanukirwa ingaruka zishingiye ku gitsina cyane cyane ku bagore, mu bana, n’abandi bantu bafite intege nke. Actionaid yishimira gufatanya na Leta yacu Rwanda mu kubaka ahantu hatuje, gutanga ubufasha no kuzana impinduka."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayiranga Theobald yasabye abaturage ba Shingiro kurwanya ihohoterwa iryariryo ryose ryabera mu muryango n’ahandi hose.
Ati: "Hari abantu babana imyaka 5, 6 igashyira mutarasezerana mu mvugo ivuga ngo ’ndacyamwiga’, ibi ntibikwiye, iyo ushakanye n’umuntu mukwiye guhita musezerana. Ndagira ngo mbasabe kubaka umuryango uzira ihohoterwa, ubu mu kanya mugiye kuva hano umwe anyure inzira ye kandi mu byukuri wari umwanya mwiza wo kuganira ku cyateza umuryango. Nta muntu ukwiye guceceka ihohoterwa rimukorerwa, iyi minsi 16 itubere urugendo rwo kugira ngo dufatanye."
Visi Meya Kayiranga yakomeje agira ati: "Iyo ugeze kuri Isange one Stop center ku bitaro bya Ruhengeri usanga hari abagabo batinya kujyayo iyo bakorerewe ihohoterwa. Hari abagore n’abana nabo batinya kujyayo ibipimo birabigaragaza. Iyi minsi rero dukwiye kongera ubukangurambaga bwo kugaragaza ihohoterwa rishingiye ku gutsina, ku mitungo n’ibindi, ntampamvu yo guhishira iryo hohoterwa, nibyo tubasaba."
Itegeko No 59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina, mu ngingo yaryo ya 36 ivuga ko umuntu wese wanze gutabara cyangwa gutabariza uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uwanga gutanga ubuhamya ku ihohoterwa ryamukorewe cyangwa rikorewe undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana abiri (200,000Frw), cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Abaturage kandi bibukijwe ko ihohoterwa n’amakimbirane mu muryango bishobora gutera ibibazo byo mu mutwe hagati yabashakanye.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















