Mutungirehe Samuel
Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC cyatangaje ko n’abantu bakuru bagiye kujya bahabwa ibinini by’inzoka zo mu nda nyuma y’uko basanze hari ikigero kinini cy’abazifite.
Byagarutsweho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021 ubwo isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana indwara zititaweho uko bikwiye.
RBC yavuze ko nk’uko ibinini by’inzoka bisanzwe bitanga ku bana bato kugeza ku myaka itanu,
Indwara z’inzoka zo mu nda ziri ku rutonde rw’indwara 20 OMS yashyize ku rutonde nk’indwara zititaweho uko bikwiye, zikaba kandi imwe mu ndwara 10 ziri muri icyo kiciro mu Rwanda nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibitangaza.
Umujyanama wa Gahunda yo kurwanya indwara zititaweho, ukorera mu kigo k’igihugu RBC, Dr. Ruberanziza Eugene yasobanuye uko izo nzoka zikunze kwandura ku muntu.
Ati "Inzoka zo mu nda zandura mu buryo butandukanye; izandura zinyuze mu kanwa ku byi umuntu arya cyangwa arisha n’ibyo anywesha, zirimo Askaris ari zo bita Runwa, Tricocephar ari zo bita Mugugunnyi zandura zinyuze mu kanwa, hakaba n’izandura binyuze mu ruhu ari zo Ankilostome ari yo bita munyunyuzi umuntu yandura ari uko anyuze mu byondo cyangwa amazi mabi ariko umwanda witumwe n’umuntu."
RBC ivuga ko yasanze umuntu umwe kuri babiri mu Rwanda aba afite inzoka zo mu nda bikaba ari nayo mpamvu nabo bagiye kujya bahabw ibinini by’inzoka.
















