Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abantu icumi bapfuye abandi barenga 25 barakomereka mu gitero cyamasasu cyagabwe muri British columbia

Wednesday 11 February 2026
    Yasomwe na

Igitero cy’amasasu cyagabwe ku Ishuri ryisumbuye rya Tumbler Ridge mu Ntara muri British Columbia cyahitanye nibura abantu 10, abandi barenga 25 barakomereka, nk’uko abayobozi ba Canada babitangaje ku wa Kabiri. Polisi yatangaje ko abantu umunani, barimo n’uwakekwagaho kuba yarashe, basanzwe bapfuye muri iryo shuri. Abandi bantu babiri bapfuye basanzwe mu rugo ruri hafi aho, bikekwa ko rufitanye isano n’icyo gitero.

Polisi y’Igihugu ya Canada (RCMP) yavuze ko ukekwaho kurasa, bikekwa ko ari umugore, yasanzwe yapfuye afite ibikomere bigaragara ko yiteye. Abashinzwe iperereza bamaze kumenya uwo ari we ariko ntibatangaje amazina ye, kandi icyamuteye gukora ibyo ntikiramenyekana. Abantu babiri bajyanywe mu bitaro n’indege bafite ibikomere bikomeye bishobora kubahitana, abandi bavuwe ibikomere bitandukanye.

Uyu mujyi wa Tumbler Ridge utuwe n’abagera ku 2,400 uherereye mu bilometero birenga 1,000 mu majyaruguru ya Vancouver. Minisitiri w’Intebe Mark Carney yavuze ko yababajwe cyane n’aya makuba. Ibi bitero mu mashuri ni gake biba muri Canada, bikaba ari byo byahitanye abantu benshi kuva mu 2020.

Kamikazi Ghislaine

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru