Mu mbaraga umugore afite ,ashobora kugira uruhare rukomeye mu kubaka ndetse no guhindura umuryango nyarwanda, izi mbaraga ze rero nizo zikenewe gukoreshwa hiyongereyemo gutinyuka ndetse no gushira amanga yiteza imbere.
Ibi byagarutsweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa muri komisiyo y’amatora bwana Charle Munyaneza, mu ijambo yagezaga ku bagore b’abanyamakuru bitabiriye amahugurwa yo kuri uyu wa 3 tariki ya 13 Kamena 2018.
Aya mahugurwa yateguwe n’inama nkuru yitangazamakuru (Media High Council) ku bufatanye na Komisiyo y’amatora (NEC), ndetse n’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura uko uburinganire bwubahirizwa.
Aya mahugurwa azamara iminsi 4 akaba yafunguwe ku mugaragaro na Peacemaker Mbungiramihigo umunyamabanga nshingwabikorwa uhoraho mu nama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda(MHC).
Madamu Liberate Irambona umukozi wa komisiyo y’amatora akaba n’umukozi ushinzwe ubukangurambaga icyarimwe n’umuhuzabikorwa w’amatora mu mujyi wa Kigali, yasobanuriye aba banyamakuru b’abagore ko bakwiye gukoresha imbaraga mu guhindura umuryango.
Ati:’’Mufite inshingano mu Gutora ndetse no gutorwa,mugomba no gukangurira abandi kwitabira amatora binyuze mu bitangazamakuru mukoramo".
Yakomeje abasaba gusobanurira abaturage amabwira yo gutora ndetse no kubafasha kwakira neza ibyavuye mu matora babagezaho amakuru ku igihe.
Ati:"Uruhare rwawe n’ingenzi kuko turarangiza aya matora y’abadepite twinjira mu yabasenateri".
Madame Liberate yasabye kandi abanyamakuru kwirinda kwinjirira cyangwa gutandukira n’amahame abagenga birinda kubangamira abayoboye amatora.
Abanyamakuru bashishikarijwe kandi kugira uruhare mu gukomeza kwigisha umugore ko ashoboye ;ko imyanya yo muri guverinoma nayo bayishoboye .Ikizere cyonyine no gushira amanga nicyo kibura.
Basoza umunsi wa mbere Madamu Denyse KANZAYIRE umukozi w’inama nkuru y’itangazamakuru akaba anarikumwe n’aba banyamakuru muri iyi minsi 4 yabwiye aba banyamakuru ko bafite inshingano yo kumvisha umugore ko ashoboye kuko bigaragara ko hari bamwe bakitinya bataramenya umwanya wabo n’uburenganzira bwabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa muri komisiyo y’amatora bwana Charle Munyaneza ageza ijambo ku banyamakuru bitabiriye amahugurwa.



















