Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abanyarwanda ba mbere batangiye guhabwa Doze ya Kabiri y’urukingo rwa Astra Zeneca

Saturday 29 May 2021
    Yasomwe na

Nyuma yuko u Rwanda rubonye izindi nkingo za Astra Zeneca zo gukingira abahawe udoze ya mbere, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 Abanyarwanda ba mbere batangiye guhabwa doze ya kabiri y’urwo rukingo.

Ku wa Gatanu ni bwo indege za Gisirikare z’u Rwanda zagejeje ku bitaro bikuru mu ntara hose doze ya kabiri y’urukingo rwa Astra Zeneca, ibitaro nabyo bizigeza ku bigo nderabuzima byose aho abaturage batangiye kurufatira.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibigo nderabuzima 500 byatangiye gutanga doze ya kabiri y’urukingo.

Kuri iyi nshuro, inkingo 247 000 ziri gutangwa u Rwanda rwazihawe muri gahunda ya COVAX hamwe n’izingana na 117 600 zazanywe na Perezida Macron w’Ubufaransa ubwo aheruka gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yasoje ku wa Gatanu.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abari guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID19 mu Rwanda hose barimo abashobora kuzahazwa nayo, ni ukuvuga abarengeje imyaka 60 hamwe n’abafite indwara zitandura bari barahawe doze ya mbere.

Abo ku bigo nderabuzima byo mu karere ka Gasabo ni bamwe mu batangiriweho gufata doze ya kabiri ya Astra Zeneca.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru