Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abapolisi 176 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Friday 9 October 2020
    Yasomwe na

Abapolisi b’u Rwanda 176 bari mu itsinda riyobowe na C.S.P Carlos Kabayiza, bahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombemu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Ukwakira 2020 berekeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro aho bagiye gusimbura bagenzi babo bamazeyo amezi 18.

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 abo bapolisi bamaze mu kato kazwi nka karantene, k’iminsi 14 mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari) bapimwa ko ntawaba afite icyo cyorezo.

Mbere yo guhaguruka berekeza mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabanje kubaganiriza ku kibajyanye muri ubwo butumwa ku munsi ubanziriza uwo bahagurikiyeho.

IGP Munyuza yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura.

Yagize ati “Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, ntimuzasuzuguze izina ry’Umunyarwanda mu mahanga. Mugomba kurinda isura y’Igihugu kibatumye.”

Yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Murasabwa kuzarangwa no kubahana hagati yanyu nk’uko mubisanganywe, muzarangwe no gukorera hamwe nk’ikipe. Muzagire isuku yanyu ubwanyu ndetse n’ibikoresho byanyu.”

ibi biganiro umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yahaye abo bapolisi byabaye nabyo mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu gihe cy’iminsi 14 aba bapolisi bari bamaze mu kigo PTS-Gishari bapimwe icyorezo cya COVID-19 buri mupolisi ahabwa icyemezo cy’uko ari muzima (Certificate) gitangwa n’inzego z’ubuzima z’u Rwanda.

IGP Dan Munyuza, mu mpanuro ze yasabye kuzubaha umuco n’imigenzo by’abaturage b’Igihugu cya Sudani y’Epfo bagiyemo gufasha kubungabunga amahoro.

Ati “Bariya bantu hari umuco wabo n’imigenzo ibaranga bitandukanye n’ibyanyu, igihe hari ibyo mubonye muzirinde kubaseka cyangwa ngo mubinube. Muzabarekere umuco wabo ariko namwe mukomeze uwanyu.”

Aba bapolisi uko ari 176 abangana na 20% ni ab’igitsina gore.

MUTUNGIREHE SAMUEL

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru