Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahangaku yiswe (ASFM23) izitabirwa n’inzobere mu gutanga serivisi z’ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashshwa mu butabera.
Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Werurwe 2023, ubwo Umuyobozi mukuru wa Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashshwa mu butabera, Dr Karangwa Charles yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru aho yagaragaje inyungu u Rwanda ruzungukira muri iyi nama.
Mu byagarutsweho ahanini muri iki kiganiro ni uko Igihugu cy’u Rwanda kigiye kubakwamo icyicaro gikuru cy’Ihuriro rya Afurika mu bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (African Forensic Science Academic ) mu magambo magufi ni AFSA.
Kuba mu Rwanda hazubakwa icyo kigo ngo ni amahirwe akomeye kandi ibihugu byinshi byifuzaga ko cyakubakwa iwabo ariko byemerejwe muri Afurika y’epfo mu kwezi kwa Mutarama, ndetse ngo bahise batora na komite nyobozi iyobowe n’Umunyarwanda Kabayiza Coroline usanzwe ari umukozi muri Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashshwa mu butabera.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda ForensicLaboratory, Dr. Charles Karangwa, avuga ko nubwo icyicaro cyayo kizaba kiri mu Rwanda ariko atari ngombwa ko abagize komite nyobozi bose bazaba bari mu Rwanda kubera ko bazajya bakorana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku buryo hari inyungu n’umusaruro u Rwanda ruzabona.
Ati: "Bizadufasha kugera kuri byinshi bikomeye kugira ngo tugire imikoranire ikomatanyije kandi ishyireho amategeko n’amabwiriza ndetse izafasha kugira ngo tugere ku rwego rwemewe mpuzamahanga, ikindi Igihugu cyacu kizamenyekana, nayo ni inyungu twiteze muri iyi nama."
Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika akaba n’Inzobere mu gutanga serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga Eze Uwom Okereke, avuga ko batekereje gushyiraho uru rwego kugira ngo rufashe abaturage bo ku mugabane wa Afurika kubona amahugurwa ahagije yo kubona no gushakisha ibimenyetso bya gihanga.
Yagize ati: "Hari impamvu AFSA yashyizweho kugira ngo dufungurire imiryango kuri buri wese, ari na yo mpamvu abenshi mu bashinze uyu muryango abenshi ari abanyamuryango ba ASFM kugira ngo abantu bakomeze kugira amahitamo atandukanye, kubera ko kuba muri AFSA bidasaba gusa kuba umunyamuryango wa ASFM ahubwo gusa ikigamijwe ni uguteza imbere ibimenyetso bya gihanga ahantu hose kuri uyu mugabane wa Afurika dutuyeho."
EZE UWOM Okereke yakomeje ashimangiye ko u Rwanda ari Igihugu cyintangarugero mu gutanga ibimenyetso bya gihanga byifashshwa mu butabera ndetse kuba icyicaro kizashyirwa mu Rwanda bizakomeza bitange umusaruro.
Ibihugu bigera kuri 40 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika, u Burayi, Amerika ndetse na Aziya, N’abarenga 400 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye bakaba ari bo bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama izamara iminsi itatu.
Icyicaro cya AFSA ngo kizafasha gushyiraho iby’ibanze ngenderwaho ku bihugu bya Afurika kugira imikorere imwe kuri za Laboratwari zabo z’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.
Ku ruhande rw’u Rwanda nanone, Dr Charles Karangwa akomeza avuga ko ikindi biteze muri iyi nama ari uko ubufatanye buziyongera binyuze mu kuganira ku bufatanye bagirana kugira ngo barebe ko basenyera umugozi umwe mu kugira umugabane wa Afurika utekane.
Iyi nama Mpuzamahanga igiye kuba ku nshuro ya 10 kuva ASFM23 yashingwa.





















