Mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2022 nibwo abatuye mu Mirenge wa Kinigi na Nyange yo mu karere ka Musanze bagwiriwe n’ibisasu biger akuri bine birenganyije Pariki y’Ibirunga biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC, bisenya inzu zimwe ndetse binakomeretsa abaturage kugeza ubu hakaba hakiri urembeye kwa muganga, nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bubyemeza.
Ni ibisazu Ingabo z’u Rwanda zitazuyaje kwemeza ko byaarshwe n’ingabo za Congo FARDC mu mirwano zarimo n’umutwe wa M23.
Ku Munsi wakurikiyeho abayobozi mu nzego zose zishoboka bahuriye mu karere ka Musanze baganiriza abaturage bagwiriwe n’iyo nsanganya, ndetse babizeza ko umutekano wabo urinzwe kandi ari amahoro, gusa ingingo y’uburyo ibyabo byangirikiye muri ibyo bisasu ntiyaganiriweho ngo abaturage babaze uko bazishyurwa ibyabo byahangirikiye.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 2022 nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangarije Umuseke ko mu gihe cya vuba buzafasha abagizweho ingaruka n’ibisasu byatewe muri iyo mirenge bigasenya inzu ndetse bigakomeretsa ku buryo bukomeye umuturage.
Ramuli yagize ati “Uwakozweho cyane aracyarwaye ari mu bitaro, yagize igikomere cyitoroshye ariko muri uko gukurikiranywa ubuyobozi bw’Akarere ni twe turi hafi y’imiryango, ni twe turi kubafasha byose, ibikenerwa, amafunguro n’ibijyanye no kwa muganga byose ni twebwe tuba tugomba kubikurikirana.”
Yakomeje ati “Turi kumwe na bo rero mu gihe bakirwaye, hari ibyo turi gutekereza tuzakora, kugira ngo uriya muryango tuzarusheho kuwubakira ubushobozi mu buzima bwabo bwa buri munsi, kubera ko umwe mu bari bagize umuryango yavanyemo ubumuga, ukuguru kwaracitse, hari uburyo tuzabaremera, ibyafasha uriya muryango kugira ngo bakomeze urugendo rwo kwifasha.
Ari ikijyanye n’icumbi , twumvise ko ntaho yari afite aba, abantu bari bakiyegeranya kugira ngo barebe uko bakwiyubaka, ,ibyo byose turi kubiteganya, tuzagira icyo dukorera uriya muryango kandi kizagaragara..
Nyuma y’aho ibisasu bitewe mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Umutekano ,Gasana Alfred, yahumurije abaturage abasaba kudakuka imitima.
Yagize ati “Ntirengagije ko ku munsi w’ejo hari ibisasu byaguye aha[avuga icyo gihe] mu Kinigi, ibindi bigera mu Murenge wa Nyange n’ahandi.Ibyo byari biturutse ku butaka bw’ikindi gihugu,ngira ngo nk’uRwanda icyakozwe ,ni ukuvugana n’ikindi gihugu ngo ibi bintu ntibisubire.”
Yakomeje agira ati “Aho twe tugeze turangariye iterambere ,nta wukwiye kuturangariza mu mutekano mucyeya.Ingamba twashyizeho mu kubungabunga umutekano zirahari ,uruhare rwa buri wese rurahari,araruzi,ntabwo dushobora kwemera uwo ari we wese ko yaduhungabanyiriza umutekano cyangwa yatuma abaturage bacu bakuka umutima.”
U Rwanda rwasabye Urwego rw’Ingabo z’Akarere zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka kuza mu Rwanda bagakora iperereza ku bisasu by’ingabo za Congo byaguye mu Rwanda.




















