MUTUNGIREHE Samuel
Mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwinjira mu matora y’Abayobozi b’inzego z’ibanze, amaze iminsi yimurwakubera ubukana icyorezo cya Coronavirusi kigezeho mu gihugu, kuri uyu wa kabiri, 26 Mutarama 2021, Sena yemeje itegeko ryemerera abayobozi bazo barangije manda gukomezakuyoborakugeza ubwo inzitizi ntarengwa z’amatora zizaba zarangiye.
Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019.ol ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora, bityo abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba bazakomeza kuyobora kugeza ubwo inzitizi ntarengwa iyabuza kubaho (COVID19) izaba itagihari.
Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin wayoboye Inteko rusange ya Sena idasanzwe yagaragaje ko Minisiteri y’ubutegetsi y’igihugu yagejeje kuri nteko ishinga amategeko uyu mushinga w’itegeko ngenga kugira ngo iwemeze, ndetse usabirwa ubwihutirwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yongeye kugaragaza ko muri iki gihe icyorezo cya Covid_19 gikomeje kugaraza ubukana budasanzwe, biragaragara ko amatora y’inzego z’ibanze atategurwa kandi itegeko risanzwe ridateganya icyakorwa mu gihe ubuyobozi n’inshingano by’izo nzego bitagomba guhagarara.
Prof. Shyaka agaragaza ko ingingo zavuguruwe ziteganya ko iyo manda y’abatowe mu nzego z’ibanze irangiye hari inzitizi ntarengwa ituma amatora adashobora gukorwa, umuntu uri muri uwo mwanya akomeza gukora inshingano ze kugeza igihe inzitizi ntarengwa itagihari.
Itegeko ngenga rigenga amatora riteganya ko hashyirwaho iteka rya Minisitiri ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze rimenyekanisha ko hari inzitizi ntarengwa,ko amatora atakibaye. Mu gihe inzitizi ntarengwa ibaye itagihari hasohoka irindi teka kugira ngo hategurwe amatora.
Dr. Iyamuremye yibukije ko kuba iyi nteko rusange yateranya mugihe Kigali iri muri Guma mu Rugo, ari uko iri tegeko ryasuzumwe riri mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid_19 Kigali kuko rireba amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba.
Yongeye gushimangira ko Sena ikomeje gushyigikira ingamba zose Leta yafashe mu gukumira iki cyorezo.
Hagati aho ariko, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iracyashishikariza abifuza kujya mu nzegp z’ibanze gukorera ku gihe bohereza ibyangombwa byabo bya kandidatire.


















