Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abimukira 92 basanzwe ku mupaka wa Turikiya bambaye ubusa banakomerekejwe

Monday 17 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko wababajwe cyane n’amakuru yatanzwe na Guverinoma y’u Bugereki, yavuze ko ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira yatahuye abimukira 92 basa nk’aho bambaye ubusa kandi bakomerekejwe, ubwo bahatirwaga kwambuka umugezi wa Evros bava muri Turikiya binjizwa ku butaka bw’u Bugereki.

Mu butumwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, ryanyujije kuri Twiter ryagize riti: “Twamaganye icyo gikorwa cya kinyamaswa kandi cy’iteshagaciro kandi turasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iri sanganya.”

Urwego rw’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi, rushinzwe ibijyanye n’imipaka (Frontex) rwemereye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko iryo tsinda ryoherejwe mu buryo minisiteri ishinzwe kurengera abasivile mu Bugereki yavuze ko budahesheje agaciro ikiremwa muntu.

Abakozi ba Frontex bavuze ko abimukira babonywe basa n’abambaye ubusa kandi bamwe bagaragaza ibikomere ku mubiri. Urwo rwego ngo rwakoranye n’abayobozi mu Bugereki mu gufasha byihutirwa abo bimukira barimo abo muri Syria na Afghanistan.

Minisitiri Ushinzwe kurengera Abasivile mu Bugereki, Takis Theodorikakos, yashinje Turikiya kugira uruhare mu bwiyongere bw’abimukira babikora mu buryo butemewe n’amategeko.

Theodorikakos yabwiye itangazamakuru ko abimukira benshi babwiye Frontex ko imodoka eshatu z’igisirikare cya Turikiya zabatunze zikabageza ku nkombe z’umugezi ufatwa nk’umupaka utandukanya ibihugu byombi.

Turikiya yarabihakanye ndetse minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Ismail Catakli asaba u Bugereki guhagarika icyo yise ibinyoma n’ubupfura bucye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru