Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Diane Rwigara na nyina bagiye kwitaba urukiko bwa mbere nyuma yo kurekurwa by’agateganyo

Wednesday 7 November 2018
    Yasomwe na

Diane Rwigara n’Umubyeyi we Mukangemanyi Adeline, kuri uyu wa Gatatu biteganyijwe ko bitaba Urukiko Rukuru ngo bakomeze kuburana ku byaha bakekwaho birimo gukoresha impapuro mpimbano no kugambirira guteza imvururu.
Ni bwo bwa mbere bazaba bagejejwe imbere y’urukiko batambaye imyenda y’imfungwa, nyuma y’umwanzuro wo kubarekura by’agateganyo wafashwe n’Urukiko Rukuru ku wa 5 Ukwakira.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Bombi baheruka kurekurwa nyuma y’ubusabe bashyikirije urukiko, bavuga ko nta mpamvu ituma baburana bafunzwe cyane ko mbere havugwaga ko baramutse barekuwe babangamira iperereza, ariko rikaba ryararangiye.

Ku wa 23 Ukwakira 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline bahuriye ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda, bafungwa by’agateganyo.

Baje kujuririra icyo cyemezo, ariko ku wa 21 Ugushyingo 2017 Urukiko Rukuru rushimangira ko bagomba kuburana bafunzwe.

Bajya kurekurwa, umucamanza yavuze ko gusaba kurekurwa by’agateganyo ari uburenganzira bw’umuntu igihe atabwambuwe n’itegeko.

Yagaragaje ko iperereza ryarangiye ku buryo barekuwe bataribangamira, ndetse nta n’ikigaragaza ko barekuwe bakomeza gukora ibyaha cyane ko umuntu utarahamwa n’icyaha mu buryo bwa burundu aba agifatwa nk’umwere.

Umucamanza yavuze ko kuba impungenge zashingiweho mu kubafunga by’agateganyo zitakiriho, ubusabe bwabo bwakwemerwa ariko bakagira ibyo bategekwa kubahiriza.

Urukiko rwanzuye ko barekurwa by’agateganyo, ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali batabiherewe uburenganzira, bategekwa gushyikiriza ibyangombwa by’inzira umushinjacyaha uri gukurikirana dosiye yabo, kugeza igihe urubanza mu mizi ruzarangirira.
Iy’inkuru twayikuye ku Igihe .com

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru