Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda baburiwe irengero

Monday 15 January 2024
    Yasomwe na

Abimukira n’impunzi babarirwa mu bihumbi mu binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagombaga koherezwa mu Rwanda, benshi muri bo baburiwe irengero.

Byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza, ari nayo ifite mu nshingano aba bantu.

Inyandiko z’iyi Minisiteri zigaragaza ko abagera kuri 700 mu 5000 bateganywaga koherezwa mu Rwanda ari bo bazwi aho baherereye.

Abayobozi muri Minisiteri y’Umutekano bagaragaje ko abari hagati ya 100 na 150 ari bo bashobora koherezwa mu ndege ya mbere hashingiwe ku kuba abatoroka ari benshi.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko aba mbere bazoherezwa mu ntangiriro z’uyu mwaka mu gihe itegeko ryemera kubohereza ryaba ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu mushinga w’itegeko ukumira imbogamizi zishingiye ku mategeko kuri politiki y’u Rwanda na bimwe mu bikubiye mu itegeko rigenga uburenganzira bwa muntu kandi uha abaminisitiri ububasha bwo kwirengagiza ibyemezo byatanzwe n’abacamanza bo mu Burayi.

Nubwo bimeze bityo ariko, muri iki Cyumweru gishize wamaganwe n’abadepite 50 batekereza ko amategeko atasesenguwe neza basaba ko hakora amavugurura yo guha imbaraga uyu mushinga.

Kohereza abimukira byagombaga gukorwa muri Kamena 2022 ariko Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu rurabihagarika.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru