Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula, yatangaje ko bahangayikishijwe n’uburyo Umuryango w’Abibumbye UN uri igihugu cye kugura intwaro zo kwirwanaho imbere y’umwanzi bahanganye.
Mu mezi ashize Perezida wa Congo Felix Tshisekedi yabwiye Umuryango w’Abibumbye ko akeneye gukurirwaho ibihano akabasha kujya ku isoko kugura intwaro zo guhangana n’umwanzi, imvugo yatungaga agatoki u Rwanda cyane ko asanzwe arushinja kuba inyuma y’inyeshyamba za M23 zizengereje Uburasirazuba bw’iki gihugu.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Christophe Lutundula yabwiye abanyamakuru ko Congo yaguze intwaro muri iyi minsi, ariko zigeze mu nzira abagombaga kuzizana barabyanga kuko icyo gihugu gifite imiziro. Akanama k’umutekano ka Loni kamaze igihe karategetse abagurisha intwaro kubanza kukamenyesha mbere yo kugurisha intwaro Congo.
Lutundula avuga ko ari akarengane gakomeye ku gihugu cye. Ati: “Ni akarengane katavugwa, ni amananiza utapfa kubonera izina.”
Guhera mu 2008 Congo yakuriweho ibihano byayibuzaga kugura intwaro ariko hasigara ibwiriza ry’uko abagurisha intwaro bagomba kubanza kumenyesha akanama ka Loni, ubwoko bw’intwaro bagiye kugurisha mbere yo kuzibaha. Kubera uwo mwanzuro, Lutundula yavuze ko hari intwaro baherutse kugura ariko abagombaga kuzihageza bakanga kuzijyana.
Ati: “Nibyo biri kutubaho, hari ibikoresho bya gisirikare byaguzwe byagombaga kugera ino aha ariko ubwo byari bigeze mu nzira, uwari kubizana yatubwiye ko bidashoboka kubizana.”
Yakomeje agira ati: “Hari za banki, abatwara ibintu ndetse n’abakora intwaro badashaka gukorana natwe kuko bavuga ko turi ku rutonde rw’umukara.”
Kugeza ubu M23 imaze kwigarurira uduce tutari duke tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, isa n’isatira Umujyi wa Goma, gusa imaze kubona indege z’intambara eshatu yahawe n’Uburusiya.



















