Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abivuriza kuri mituweli 44% ni bo bamaze kwishyura umwaka wa 2021/2022

Monday 5 July 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Ikigo k’igihigu Cy’Ubwiteganyirize RSSB, cyatangaje ko 44% by’abanyamuryango ba mituweli ari bo bamaze gutanga umusanzu w’umwaka wa 2021/2022.

Umubare munini w’Abanyarwanda ni uw’abivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli bakaba buri mwaka basabwa kwishyura umusanzu ihuye n’umubare w’abagize umuryango.

Gusa kuva umwaka ushize RSSB yemereye abanyamuryango ba mituweli ko usibye kuba wemererwa kwivuza ari uko hishyuwe imisanzu yose y’abagize umuryango binashoboka gutangira kwivuza mu gihe hishyuwe 75% by’umusanzu umuryango usabwa kwishyura ariko nyuma y’amezi atandatu hatarishyurwa indi misanzu isigaye ntibibe bigishoboka.

Kugeza ubu uturere tugize Umujyi wa Kigali ni two tuza mu myanya ya nyuma mu kwishyura ubwisungane bwa mituweli mu gihe kugeza ubu uturere dutatu two mu Majyepfo ari two tuza imbere.

Mu bari kwishyura mituweli harimo abakijujutira ko ikoranabuhanga riri kwifashishwa rigifite ibibazo kuko hari igihe basanga nta huzanzira rituma bamenya ibyiciro by’ubudehe bishyuriraho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru