Yanditswe na Yvette Umutesi
Abunganira Basabose na Twahirwa mu rubanza rurimo kubera i Bruxelles mu Bubiligi basabye itsinda ry’inyangamugayo rigiye gusuzuma ibyavugiwe mu rukiko ko Bihama abaclient babo cg ari abere kuzashishoza ntibajyanwe n’amarangamutima yabatangabuhamya babaciye imbere.
Urubanza rwaba bombi baregwa ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara rwakomeje kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023, Me Flamme wunganira Basabose na Me Vincent wunganira Twahirwa basaba ko mu gusuzuma umwanzuro w’ibyaha aba client babo bashinjwa byazarebwana ubushishozi.
Me Flamme ati:mukwiye gusubiza amaso inyuma mukagenda mureba ibyagiye bivugwa n’abatangabuhamya batagendeye ku marangamutima yabo kandi bakareba n’ibihe bya mbere ya jenoside ibyo byose bigakorwa mu bushishozi bwabo.”
Yabwiye itsinda ry’inyangamugayo ko rifite akazi gakomeye, kuri we ngo hano hameze nk’ ahantu havugirwa ubwoko 2 bw’amavanjili; harimo ivanjili ya Kagame ikunda gukoreshwa n’ abo ku ruhande rwunganira abaregera indishyi.
Me Vincent ati: ”Ndabizi hari ibyo muzagenda mugarukaho byabaciye imbere, mukwiye kuzareba igikwiye.”
Akomeza agira ati: "Twebwe ivanjiri twigisha ni igaragaza uko ibintu bihagaze ubu nyuma y’imyaka hafi 30 ishize, ibyo jye mvuga ntabwo ari ibihimbano, ahubwo ngenda nibanda ku byanditswe n’abanditsi bakomeye kuri iyi Si."
Yabwiye kandi inyangamugayo ko mu kujya gufata umwanzuro ku baregwa, bagomba kwirinda gutwarwa n’amarangamutima. Kuri we ngo defense (abanyamategeko) yakoze akazi gashoboka kose kugira ngo igaragaze uburyo abaregwa nta ruhare na rumwe bagize mu byaha baregwa.
Avuga ko mu batangabuhamya bumviswe n’urukiko harimo abavuze ibintu bibabaje cyane, gusa nubwo bimeze bityo ngo defense ifitiye icyizere inyangamugayo kandi itegereje ko ubutabera nyabwo buzatangwa.
Flamme ati: "Impamvu dufite icyizere ni uko tuziko igihugu cy’ u Rwanda, u Rwanda rw’ imisozi igihumbi, kimwe mu byo numvise abanyarwanda bavuga ni ukuvuga ko igihe cyose Imana iba itureba, natwe aho turi hano mu rukiko Imana iratureba".
Akomeza avuga ko hari nk’abatangabuhamya bagiye bavuga ko Twahirwa hari Abatutsi yafataga akabakubita nyuma akabica nta kuri na guke kurimo kuko ibyo bitigeze bibaho.
Avuga ko bitumvikana ukuntu urukiko rwa rubanda rwavuze ko dossier zagiye zivugwamo Twahirwa muri TPIR bazisabye ntibazihabwa.
Agaragaza ko nk’inyangamugayo basabwa gukoresha ubushishozi bwinshi kugira ngo bamenye abatangabuhamya bagiye babeshya ndetse n’abagiye bavugisha ukuri. Kuri we ngo ubuhamya bwa Kivumbi, Setiba ndetse n’abandi bafungiye icyaha cya jenoside ngo hari ibyo bagiye bavuga bidasobanutse.
Twahirwa ahawe umwanya ngo avuge ku byaha byose ashinjwa, yavuze ahakana ibyaha byose ashinjwa ndetse anavuga ko yababajwe na jenoside yabaye mu Rwanda.
Naho Basabose mu magambo macye ati: ”Ibintu byose biva i Kigali bivuga kuri jenoside ntashingiro bifite.
Kuva ejo inyangamugayo zagiye mu mwiherero wo kureba ibyavugiwe mu rukiko, ibiri ukuri n’ibitari ukuri nyuma nibarangiza hakazatangazwa umwanzuro zafashe ku baregwa.
Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023, biteganyijwe ko ruzasomwa umwanzuro warwo ku ya 15 Ukuboza 2023.























