Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyagatare: Bishyuye ubabarurira none imyaka ibaye 6 ntabyangombwa bahawe

Friday 24 October 2025
    Yasomwe na

Abaturage batuye mu murenge wa Nyagatare mu kagari ka Barija bavuga ko bishyuye amafaranga ngo babarurirwe ubutaka ariko kugeza magingo aya bakaba batarahabwa ibyangombwa ndetse n’amafaranga bishyuye ntibayasubizwa ubu hakaba hashize imyaka itandatu bagisiragizwa.


Tumaze imyka 6 dusiragizwa, ariko twabuze uburenganzira ku butaka twaguze.

Ni imiryango igera kuri mirongo ine yaguze ubutaka bagashaka serivisi yo kubabarurira, aho bishyuye umuseveya ngo abafashe ariko bakaba barategereje nanubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Uwitwa Ntanuro Jean ati’’ubu butaka twarabuguze ariko kugeza uyu munsi nubwo twabuguze ntitwahawe icyangombwa cyaho kandi twarishyuye twagerageje kubaza mu nzego zirimo umurenge dore ko ari nabo batubwiye ko twishyura umuseveya ariko ntagisubizo baduha baba batubwira bati muzagaruke’’.

Naho uwitwa Marie Claire Mutuyimana ati’’twagiye twishyura ariko ntabyangombwa twahawe twese hamwe turi abaturage bagera kuri mirongo ine na batanu’’.

Aba baturage bavuga ko begeye inzego zitandukanye ngo zibafashe harimo n’ibiro by’ubutaka mu karere bakabwirwa ko ubu butaka baguze burimo imisoro ya Leta bityo ko babanza bakayishyura.

Ntanuro agira ati’’amafaranga twarayatanze nkange maze kuyatanga kabiri bwambere natanze ibihumbi cumi na bitatu ubu bwo natanze makumyabiri n’umunani turayatanga bakayarya’’.

Twashatse kumenya ukuri kubivuga n’aba baturage bashinja ubuyobozi bw’umurenge kubatererana maze ntibyadukundira.
Umuyobozi w’ibiro by’ubutaka mu karere bwana Rusakaza Alphonse avuga ko hari abaseveya bemewe bityo ko biramutse ari byo aba uwaba yarasabye abaturage amafaranga yabibazwa ku giti cye.

Yagize ati’’Ibiro by’ubutaka bifite abakozi bakorana nabyo mu karere ubwo hari uwaje akiba abantu yazabibazwa ku giti cye naho amafaranga yo bazabanza bayishyure’’.

Amafaranga aba baturage bishyuye bavuga ko babisabwe n’ubuyobozi ndetse kandi ko uwo bayishyuye asanzwe ari mu kazi bityo ko batayahaye undi muntu batazi. Ubu bakaba bari mu gihirahiro kuko hashize hafi imyaka isaga itandatu nta cyangombwa barahabwa.

Fisto HAKIZIMANA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru