Sunday . 15 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

Akamaro k’igi mu gufasha umwana gukura mu gihagararo

Saturday 29 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Inyigo zakozwe zitadukanye mu bushakashatsi zerekana ko igi rimwe ku munsi rishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no gufasha abana bafite ibibazo by’imirire mibi kuyisohokamo vuba.

Igi ryaba ritogosheje cg ritetse umureti, yose agira akamaro ko gufasha umwana gukura.

Igi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira nkuko ubushakashatsi bubyerekana.

Kudakura neza k’umwana cg kugwingira (stunting) bishobora kuba mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima bwe; birangwa n’uko umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka ye, akenshi iyo bibaye ntibishobora guhindurwa.

Mu bintu bitandukanye bishobora gutuma umwana adakura neza, ku mwanya wa mbere haza imirere mibi cg kutarya na rimwe, hakurikira indwara z’abana ndetse na infections zitandukanye, zishobora kubangamira imikurire ye.

Nkuko byerekanwa na OMS/WHO, umwana 1 mu bana 4 mu bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cyo kugwingira; kuba bato ugereranyije n’imyaka yabo. Bikunze kwibasira cyane cyane abana bo muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara na aziya.

“Amagi ni ifunguro ry’ingenzi, igihe umwana atangiye guhabwa ifashabere, gusa ntibigomba kuba mbere y’amezi 4. Amagi agomba gutekwa neza agashya neza mu rwego rwo kwirinda infections ashobora gutera” ibi ni ibitangazwa na Prof Mary Fewtrell, umuhanga mu byerekeye imirire y’abana, mu kigo Royal College of Pediatrics and Child health.

Icyo Unicef Rwanda ibivugaho

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru