Abasirikari 108 baturuka mu bihugu 20 , kimwe cya Jordan n’u Rwanda basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya Gisirikari ( Rwanda Defence Force Command and Staff college) riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze basabwe kuzakomeza gukora kinyamwuga.
Ibi babisabwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yari yaje muri iri shuri gusoza amasomo ajyanye n’imiyoborere mu bya gisirikare (Senior Command and staff Course) icyiciro cya 13.
Minisitiri Dr Ngirente wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yabifurije amahirwe masa ndetse anabashimira imyitwarire yabaranze muri iki gihe bamaze biga
yagize ati “Nibyishimo uyu munsi ku Banyeshuri musoje amasomo, amahirwe masa ku ntambwe muteye. Iyi ntambwe nziza ntabwo ari iyanyu ku giti cyanyu gusa, nibe nk’igishoro gikomeye mu iterambere ry’umutekano ku bihugu byacu”.
Minisitiri Dr Edouard Ngirente yakomeje agira ati”nk’uko mugiye kujya mu nshingano, muzahore muzirikana ko ubuyobozi budashingiye gusa ku gutegeka ahubwo ni ugutanga serivisi ku gihugu cyawe n’abagituye, Bisaba umurava, gukorera hamwe nk’ikipe no kwiyemeza gukorera igihugu”
Col Dr. Dan Gatsinzi wahawe igihembo cy’indashyikirwa mu basoje ayo masomo yagaragaje amarangamutima ndetse yasobanuye icyo aya masomo avuze nk’ukusirikari wayitabiriye.
yagize ati “Mu gisirikare habamo inzego zitandukanye, aya masomo ari mu rwego rujyanye no kuyobora ingabo ku rwego rwa Division (Intara) no ku rwego rwa Brigade. Ni n’umwanya wo kumenya neza izo ngabo, ase uziyobora ute bijyanye cyane n’igihe tugezemo, kuko ibihe bigenda bihinduka, murabona ibibazo biri ku isi hose, ntabwo ibihe twarimo mu myaka 10 ishize aribyo turimo uyu munsi, Gushyira mu bikorwa ibyo twize nicyo cy’ingenzi, kwiga ukabisiga mu mpapuro nyacyo byatumarira”.
Col Nombuso Dlamini NOBUHLE wa Kingdom of Eswatini yavuze ko amasomo asoje ariyo masomo akomeye kandi y’ingirakamaro yabonye mu buzima bwe bwa gisirikare, avuga ko ubumenyi bahakuye bugiye kubafasha kurushaho kunoza ubunyamwuga mu bijyanye n’umutekano wa Afurika ariko avuga ko yishimiye uko yasanze u Rwanda.
Abasirikare barangije amasomo, 73 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’umutekano (Masters of Arts in security studies)bahawe na kaminuza y’u Rwanda.
Ibihugu 20 nibyo byitabiriye Benin, Botswana, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrica, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Guinea, Jordan, Kenya, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.
Ba Ofisiye 78 n’abo muri (RDF) abapolisi ni 2 (RNP) , abaturutse muri (RCS) ni 2.
Ishuri rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama ryafunguwe ku mugaragaro tariki ya 23 Nyakanga 2012, ryafunguwe na Nyakubahwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Amafoto yaranze icyo gikorwa





























