Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru: Musanze yaje ku isonga mu gutwara ibikombe n’imidali muri Kagame cup 2024

Sunday 18 February 2024
    Yasomwe na


Amakipe atandukanye y’Akarere ka Musanze niyo yegukanye ibikombe n’imidali myinshi mu mikino y’Umurenge Kagame Cup 2024, irushanwa ngaruka mwaka ry’imiyoborere myiza riterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu mikino yabereye mu karere ka Gicumbi tariki ya 17 Gashyantare 2024 hashakishwa amakipe azahagarira Intara t y’Amajyaruguru ku rwego rw’Igihugu mu bari n’abategarugori mu mikino y’intoki (Basketball)Musanze yatsinze Rulindo amanota 111_ 33, mu gihe mu bagabo Musanze yatsinze Gicumbi amanota 87_ 27.

Mu mikino y’intoki ya ( Volleyball) mu bagabo Musanze yatsinze Gicumbi amaseti 3_0, mu gihe mu bagore Musanze yatsibzwe na Gicumbi yatwaye Igikombe cy’ Igihugu Umwaka Ushize , bivuze ko iyi kipe ya Gicumbi ariyo izaserukira Intara mu Bagore.

Mu mupira w’amaguru ikipe y’Umurenge wa Kimonyi ihagarariye Akarere ka Musanze niyo izaserukira intara y’Amajyaruguru nyuma yo gutsinda ikipe y’Umurenge wa Base ihagarariye Akarere ka Rulindo ibitego 3-1, uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, kuri stade ya Shyorongi.

Ku ruhande rw’abakinnyi mu mikino itandukanye muri rusange nyuma y’imikino bavuze ko kuba bazasohokera Intara ari ishema rikomeye ,ariko abakina Basketball ngo barifuza ko Musanze yaba igicumbi cy’uyu mukino ngo kubera ko byamaze kugaragara ko hari impano nyinshi zikomeye.

Umutoza w’ikipe ya Basketball witwa Vedaste Nkurunziza, yavuze ko gutwara ibikombe bibiri mu karere babiharaniye , ndetse ngo bafashijwe bakabona ikipe ya Musanze ihoraho ya yajya ihora yitabira amarushanwa byakomeza kuba byiza.

Yagize ati:" Ku rwego rw’Igihugu naho tugiye kwitegura dushyizeno imbaraga , kandi turasaba n’ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Musanze gukomeza kutuba hafi , ikindi mwamaze kubona ko mu ntara zose duhurira final tizitsinda tukazana igikombe, bivuze ko tugize ikipe ihoraho ya Basketball cyane ko twamaze kubona ibibuha bihagije twarushaho kuzamura impano nyinshi cyane."

Ntakirutimana JMV umuyobozi w’urubyiruko akaba ashinzwe siporo n’umuco mu karere ka Musanze avuga batewe ishema n’uburyo amakipe yitwaye muri iki cyiciro , kuri ubu bakaba bagiye guserukira Intara ku rwego rw’Igihugu.

Yagize ati:" Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bw’Akarere uburyo bwakomeje gufasha abakinnyi ,ariko icyo navuga ntabwo gustinda bipfa kwizana habayemo gutegura abakinnyi kubaha ibisabwa byose kugira ngo babashe kwitwara neza ,kandi mwagiye mubonye uburyo abayobozi baba ba Gitifu b’imirenge, Meya baza gushyigikira abakinnyi bigatuma bagira imbaraga, ubu rero intego dufite nukwitwara neza ku rwego rw’Igihugu tuzazamukana ibikombe kandi turiyizeye."

Ku kijyanye no kuba abanya-Musanze bifuza kugira ikipe ya Basketball iri muri shampiyona yagize ati:"Icyo ngicyo cyarakemutse , muri Musanze dufite ikipe ya Basketball kuri ubu iri mu cyiciro cya kabiri, nitujya kuyerekana tuzabatumira abanyarwanda bayibone, cyane ko twubakiwe ibikorwa remezo birimo n’ibibuga byiza bigezweho ntitwabipfusha ubusa impano zizakomeza ziyongere mu karere."

Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Bwana KAYIRANGA Theobald wari waje gushyigikira aya makipe yashimiye aya makipe yose uburyo bakora uko bashoboye kose bagakomeza guhesha Ishema Akarere ka Musanze, ngo bazabaha ibyo bakeneye byose ariko bakomeze kwitwara neza.

Mu midari 42 yahatanirwaga mu Ntara y’Amajyaruguru yose, Musanze yatwayemo imidari 17, muri Atletism, Gusimbuka, Gusiganwa ku igare n’igisoro ndetse no gukina igisoro.

Yabditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru