Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru: Abarwanashyaka ba Green Party Rwanda basabye ko mu butabera hari ibyahindurwa

Sunday 17 March 2024
    Yasomwe na

Abarwanashyaka ba Green Party Democratic bahuriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu nteko yitabiriwe n’abagera ku 180 baturutse mu turere twose tugize iyi ntara, aho baganiye ku bintu bimwe bitandukanye bikwiye kongerwa muri Manifesto yabo.

Iyi nteko yari igamije kuvugurura Manifesto ndetse no gutora abakandida Depite bazahagararira abandi mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, Mu byibanzweho cyane kubyo babona byavugururwa mu byiciro binyuranye harimo ibyerekeranye n’ubutabera bw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishyaka Green Party Democratic riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr. HABINEZA Frank yavuze ko mu butabera bw’u Rwanda hakiri icyuho gikomeye kijyanye n’uburyo umuntu ashobora gufungwa iminsi 30 aho guhita aburanishwa akagirwa umwere cyangwa agakatirwa.

Yagize ati:"Kuba umuntu afungwa iminsi 30 y’agateganyo birabangamira uburengenzira bwa muntu, nukuvuga ngo niba itegeko riteganya ko umuntu ateganya gufungwa iminsi 30 y’agateganyo cyangwa se iminsi 7 mu gihe cyiperereza kuri (RIB )icyo gihe mbere y’uko bohereza dosiye yawe mu rukiko bakagombye kuba byibuze bafite ibimenyetso bifatika mbere y’uko babyoherezayo, kuko muri iyo minsi nibwo bagakwiye gukora iperereza kugira ngo barebe niba ibyaha bigufata."

Yakomeje avuga ko hari igihe umuntu afungwa akamara umwaka cyangwa imyaka ibiri irenga ,bikazarangira ahindutse umwere ngo muri icyo gihe biba byaragize ingaruka ku muryango no muri sosiyete, kuri Dr Frank Habineza asanga hagakwiye kubaho ikigega kizajya kishyura uwo muntu indishyi zakabababro.

Ati"Icyo tuzagishyira muri Manifesto yacu nka Green Party Democratic, kuko abantu bose bumva ko uri umunyabyaha ntacyaha ufite ,Iyo bafunguwe ntabwo barega leta bahita babyihorera, twumva byavugururwa hagashyirwaho ikigega byibuze cyajya cyishyura indishyi zakabababaro kuri uwo muntu warenganyijwe muri ubwo buryo."

Abatowe bazahagararira Ishyaka mu mat matora y’abadepite ni 10 kubera ko muri buri karere hagiye hatorwa babiri mu karere ka Musanze hatowe ,Joseph Dusabimana na Athanase Mukeshimana,

Mu karere ka Burera hatowe , Ingabire Julienne,Tuyisenge Philiberty mu karere ka Gakenke hatowe ,Twagirimana Ferdinand na Mukaneza Marie luise mu karere ka Rulindo hatowe ,Hategekimana Gilbert na Iraguha Marie Joselyne mu gihe muri Gicumbi hatowe
Rukundo Fidel na Mukabihezande Justine

Iki gikorwa cy’abarwanashyaka ba Green Party Democratic cyatangiriye mu Mujyi wa kigali bakomeraza mu ntara y’Amajyepfo bari bakomereje mu Majyaruguru ndetse bizakomereza no mu zindi ntara, ku buryo Abanyarwanda n’Isi yose muri rusange bazajya mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30 barasoje ibi bikorwa byo gukora izi nteko.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru