Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru: Abayobozi basabwe kongera ikibatsi muri serivisi baha abaturage

Wednesday 29 November 2023
    Yasomwe na


Abuyobozi bo mu ntara y’Amajyaruguru basabwe, kurushaho kwita kuri serivisi baha abaturage bijyanye n’ibipimo byagaragajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), aho iyi ntara iri kuri 76.2% mu mitangire ya serivisi.

Babisabwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje uru rwego RGB, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF), barebera hamwe ibyagezweho ku bufatanye bw’izi nzego zose mu mwaka wa 2023 no kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere (CRC).

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi yasabye Abayobozi b’Inzego z’ibanze kurushaho kunoza ubufatanye n’Abafatanyabikorwa mu iterambere JADF hagamijwe kugera ku ntego yo guteza imbere abaturage no kuzamura imibereho yabo kugira ngo irusheho kuba myiza.

Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo bitandukanye biganisha ku bufatanye bw’inzego mu mitangire ya serivisi no gushyira imbaraga aho RGB yabagaragarije ko hakiri icyuho.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kwita kuri serivisi ihabwa abaturage, bagashyiramo imbaraga myinshi cyane

Yagize ati: "Ibyo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rutugaragarije nk’abayobozi mu Ntara yacu, biratanga umukoro wo kurushaho kwita kuri serivisi ihabwa umuturage. Bityo ni ngombwa kurushaho kumuha serivisi inoze kandi itangiwe ku gihe kandi ndizera ntashidikanya ko bigomba gukorwa."

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwatangaje ko ubushakashatsi ku Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (CRC2023), igaragaza ko abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bishimiye imitangire ya serivisi ku kigero cya 76.2% kandi ko mu byiciro 16 byasuzumwe, umutekano uri ku isonga n’amanota 89.8% mu gihe serivisi z’ubutaka n’imiturire ziri ku kigero cyo hasi cya 60.4%.

Dore uko abaturage babona serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, CRC2023

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru